Bamwe mu basenateri n’abadepite bagize inteko ishinga amategeko na Sena ya leta Zunze ubumwe z’Amerika, babinyujije ku mbuga zabo za Twitter, barasaba Leta y’u Rwana kurekura umwali Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara.
Abo bayobozi bagaragaje impungenge bafite mu ikizwa ry’uru rubanza. Senateri Dick Durbin umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena yagize ati: “Mpangayikishijwe n’ibyaha bitumvikana neza bishinjwa Diane Rwigara. Ati, mu by’ukuri bigaragara nk’aho byabaye urwitwazo rw’uko yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.”
Mu bandi bakemanze imiburanishirize y’urwo rubanza, banasaba ko Diane Rwigara yasubizwa uburenganzira bwe busesuye, harimo Senateri Patrick Leahy uhagarariye leta ya Vermont muri Sena. We yagize ati: “Iyo ubushinjacyaha bukoreshejwe nk’intwaro yo kurenganya abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, demokarasi ubwayo iba ihungabanijwe. Yongeyeho agira ati, uyu munsi nahamagariraga Leta y’u Rwanda gusubiza Diane Rwigara uburenganzira bwisanzuye”.
Today we call on #Rwanda to #FreeDianeRwigara. Peaceful political participation is not a crime. pic.twitter.com/0uFCKcrHcT
— Ann Wagner (@RepAnnWagner) November 26, 2018
Naho umudepite Ann Wegner, ukomoka muri leta ya Missouri, yagize ati: “Uyu munsi turahamagarira u Rwanda kurekura Diane Rwigara, kuko kugira uruhare muri polotiki mu mahoro, atari icyaha.” Naho umudepite Barbara Lee uhagarariye leta ya California na we yunzemo ati: “Mu Rwanda, Diane Rwigara n’umubyeyi we bakurikiranywe n’ubutabera kuko bagize akanyabugabo ko kwamagana ruswa n’igitugu. Akavuga ati, bombi ni intwari kuko kuba baratanze umusanzu wabo muri politiki atari icyaha.”
Aya Magambo ya bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’Amerika yumvikanye icyumweru kimwe mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro ku rubanza Leta y’u Rwanda ibiranamo na Diane Rwigara na Nyina Adeline. Kuwa kane w’icyumweru gitaha, ni bwo biteganijwe Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara bazasomerwa imyanzuro n’urukiko rukuru mu Rwanda.
Ni mu rubanza bashinjwamo gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe Diane yiteguraga kwiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu. Hari n’ibindi byaha ashinjwamo hamwe n’umubyeyi we, birimo guteza imvururu no guhembera amacakubiri mu gihugu. Mu rubanza rwabo ruheruka, ubushinjacyaha bwasabiye Diane n’umubyeyi we Adeline igihano cy’imyaka 22 y’uburoko no gucibwa ihazabu y’amafaranga.
Diane Rwigara n’umubyeyi we bari baratawe muri yombi na polisi y’u Rwanda, mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda mu mwaka w’2017, barekurwa by’agateganyo mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.