Rwanda: Abana Bata Amashuri Kubera Ubukene
Mu gihe leta y’u Rwanda ivuga ko yashyizeho gahunda y’uburezi bw’ibanze kuri bose ku buntu, hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara abana bata amashuri bavuga ko babuze amafaranga y’ikiguzi cy’uburezi.
Abana baganiriye n’Ijwi ry’Amerika ni abakora imirimo ivunanye yo gusoroma ibyayi mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru. Bavuze ko baretse amashuri kubera ikibazo cy’ubukene mu miryango yabo.
Imibare iherutse gutangazwa na minisiteri y’uburezi yo mu 2014 yagaragazaga ko abanyeshyuri bangana na 12,4% bata amashuli mu cyiciro cy’amashuli abanza. Naho abangana na 14,7% na bo bata amashuri mu cyiciro cy’amashuli yisumbuye.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru.