Site icon Rugali – Amakuru

VISION 2020 YA KAGAME IKUBISE IGIHWEREYE: ISOMO NI UKO HARI IBINTU BITABESHYEKA

Ikigega cy’isi cy’imari (IMF) cyatangaje ko u Rwanda rwakosoye ikerekezo 2020 ruvuga ko intego rwari rwiyemeje kugeraho muri 2020 zari zavugirijwe induru mu binyamakuru ko rutakizigezeho mu mwaka wa 2020 ahubwo zizagerwaho mu mwaka wa 2035. Mukurikirane ikiganiro kuri iyi ngingo ku munota wa 14:45 kugera ku munota wa 25:00.

Kagame arabeshya abanyarwanda, arabeshya amahanga, leta ya Kagame yimakaje ikinyoma, leta ya Kagame ikoresha icyo bita itekinika ariryo rikubiyemo guhimba imibare kugira ngo amahanga abone ko ibyo bavuga aribyo. Kugirango amahanga yemere koko ko leta ya Kagame imaze guteza imbere igihugu. Ariko Kagame agomba kumenya ko hari ibitabeshyeka. Mbese yabaye nka wa mukobwa utwara inda akayihisha.

Ese azayihisha kugeza ivutse ko izamutanga imbere. Ubu se ushobora gutwika inzu ugahisha umwotsi? Uburezi bwarazambye, mu buhinzi byaradogeye, abaturage barira impande zose z’u Rwanda bataka inzara, mu buvuzi ibibazo ni uruhuri harimo abaganga babarirwa ku ntoki n’imiti idahagije, abacuruzi bo bihanaguye amarira kuko benshi bafunze imiryango ababishoboye bagiye gukorera ubucuruzi mu bihugu by’abaturanyi. Uwarondora ibyo bigwi bya Kagame ntiyabirangiza. Ngicyo ikerekezo 2020 cya Kagame.

Mu Rwanda hari ubusumbane bukabije mu bukire. Murabisanga ku munota wa 26:30 kugera ku munota wa 29:30. Abaturage muri rusange barakennye. Agatsiko ka Kagame niko kabarirwa mu bakire. Ako gatsiko kigwijeho umutungo w’igihugu. Harimo itandukanyirizo rinini cyane hagati y’umukire n’umukene. Kagame na leta ye bahugiye mu gusahura bibagirwa intego bari bihaye arizo zari kubageza ku kerekezo 2020. None se n’iki kivuga ko 2035 bwo bazazigeraho?

Ange Uwera

Exit mobile version