Site icon Rugali – Amakuru

Vision 20/20 -> HAMAFOTO: Kubura umuriro kuri stade Amahoro byatumye Mamelodi idakora imyitozo ya nyuma

Byari biteganyijwe ko Mamelodi Sundowns ikorera imyitozo ya nyuma kuri stade Amahoro aho izahanganira na Rayon sports kuri uyu wa gatatu, ariko nibyashobotse kuko umuriro wabuze muri stade bamaze iminota 22 gusa batangiye.


Umuriro wabuze kuri stade Amahoro ubuza Mamelodi Sundowns gukora imyitozo, Abakinnyi batangaye cyane

Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Werurwe 2018 nibwo amakipe ahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF azakina imikino ibanza y’ijonjora rya kabiri.

Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona irakira Mamelodi Sundowns kuri stade Amahoro saa 18h z’umugoroba.

Nkuko amategeko y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF abiteganya, mu marushanwa itegura ikipe yasuye umunsi umwe mbere y’umukino ikorera imyitozo ku kibuga izakiniraho.

Gusa Mamelodi Sundowns yo ntiyashoboye kurangiza imyitozo yayo mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

Iyi kipe itozwa na Pitso ‘Jingles’ Mosimane yageze kuri stade Amahoro saa 18h, isaha n’umukino izahuramo na Rayon sports uzatangirira.

Ni imyitozo ya nyuma kuri bo ariko ikaba iya imbere bari bagiye gukorera ku kibuga cy’ubwatsi kuko iminsi ine bamaze mu Rwanda bimenyereza ikirere bakoreraga kuri stade regional ya Kigali ahari ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano (Tapis synthetique).

Nyuma y’iminota mike yo kwambara no kwishyushya batangiye imyitozo saa 18:20. Bakoze ku mupira iminota 22 gusa kuko mu buryo butunguranye saa 18:42 amatara acanira stade Amahoro yazimye.

Umuriro wabuze umara iminota 13 ugaruka umutoza Mosimane yarakaye yanafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo, asaba abakinnyi be kwitahira bakajya kuruhuka.

Asubiza umunyamakuru wari umubajije uko yiyumva nyuma yo kunanirwa gukoresha imyitozo ya nyuma yasabizanyije akababaro ati: “Ni ikibazo gikomeye. None se ari wowe uri mu mwanya wanjye urumva nagusubiza iki? Umuriro ubuze tumaze gukora iminota nk’icumi gusa kandi ejo dufite umukino ukomeye. Uko niyumva buri umwe yabyumva.”

Iminota mike iyi kipe yakoze ntabwo hari harimo kabuhariwe wayo Khama Billiat w’umunya-Zimbabwe n’umunyezamu wayo wa kabiri, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zambia Kennedy Mweene batazakoreshwa kubera ibibazo by’imvune.

Kutagira Mweene nta kinini byahinduye ku ikipe kuko asanzwe ahanganira umwanya n’abanyezamu b’ibihangange muri Afurika nka Brimah Razak usanzwe urindira ikipe y’igihugu ya Ghana n’umunya-Uganda Denis Onyango watowe nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi bakina muri Afurika muri 2016, wemeza ko gutsinda no gusezerera Rayon sports ari ibintu bitazaborohera kuko nayo ifite abakinnyi beza barimo n’abanyamahanga, gusa ngo ikizere ni cyose.

Pitso Mosimane avuga ko mu Rwanda umukinnyi azi ari Jimmy Gatete ariko kubera kwitegura umukino yize abakinnyi ba Rayon barimo Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot, Shaban Hussein Tchabalala, Manishimwe Djabel (utazakina) n’abandi…

Yabwiye abanyamakuru ko kubura aba bakinnyi asanzwe agenderaho atabifata nk’urwitwazo kuko buri umwe yazanye yiteguye neza guhangana na Rayon byabafasha gukomeza intego yabo yo kwisubiza igikombe cya Champions League batwaye muri 2016.

Ibiciro byo kwinjira:

VVIP: 10 000 Frw

VIP: 5000 Frw

Ahatwikiriye (intebe z’umuhondo): 3000 Frw

Ahadatwikiriye: 2000 Frw


Mu minota 22 bashoboye gukoramo imyitozo mbere yuko umuriro ubura kapitebi Wayne Arendse yimenyereza ikibuga


Bumiwe barikubura barataha


Brimah Razak urindira ikipe y’igihugu ya Ghana na Denis Onyango urindira Uganda nibo banyezamu bazakoreshwa


Bibaza bati aho ibi ntibizaba n’ejo mu mukino


Bashaka kuri internet icyakorwa ibyabaye mu myitozo bibaye no mu mukino


Ushinzwe gufata amashusho muri Mamelodi afata ay’ibura ry’umuriro


Umuriro wagarutse nyuma y’iminota 13 ariko umutoza yemeza ko imyitozo ihagarar


Umutoza mukuru Pitso Mosimane ngo ababajwe n’ibimubayeho ariko ntibimuciye intege mu mukino w’ejo


Dennis Onyango afitiye ikizere bagenzi be

Roben NGABO

Source: https://umuseke.rw/amafoto-kubura-umuriro-kuri-stade-amahoro-byatumye-mamelodi-idakora-imyitozo-ya-nyuma.html

Exit mobile version