Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Mutarama 2017, Bonifasi Twagirimana Visi-perezida wa FDU-Inkingi yongeye gutumizwa mu rwego rw’ubugenzacyaha bwa polisi y’u Rwanda (CID), aho yahaswe ibibazo ku nshuro ya gatatu.
Ku rubuga rwe rwa « facebook », Bwana Twagirimana amaze gutangaza ko nyuma yo guhatwa ibibazo, ubu amaze gusubira iwe. Twamubajije niba ibyasohotse mu itangazo rya FDU-Inkingi, kuri uyu wa kane, niba ari byo byonyine yabajijwe, tunamubaza niba agomba gukomeza guhatwa ibibazo ejo n’iminsi izakurikiraho. Mu magambo make, yatubwiye ko bamubwiye ko bazongera kumutumaho nibamukenera.
Itangazo rya FDU-Inkingi ryasohotse kuri uyu wa kane ryavugaga ko impamvu ituma ahatwa ibibazo, ngo ari uko yari yavuze ko hari abantu baherutse kwicwa barashwe na polisi. Nyamara ngo nubwo polisi idahakana urwo rupfu, ngo yabwiye Bwana Twagirimana ko atagombaga kubyemeza mu gihe atabonye impapuro z’abaganga zibyemeza (documents d’autopsie). SOMA INKURU YOSE