Indirimbo yo gushimisha Imana 108
1 Jye nd’ Umukristo : nzahora ndi we
Mu bintu byose, ngeze ku gupfa.
Jye nd’ Umukristo : mpora mbihamya,
Nahw igihugu cyose
cyanseka.
Jye nd’ Umukristo wo mu mutima,
Kuk’ ubu nsigaye nkunda Kristo.
Icyatumy’ apfa, yazize jyewe !
Nabuzwa n’ iki kujya mukunda ?
2 Jye nd’ Umukristo : umv’ ubwo buntu !
Narakijijwe, nkurwa mu byaha.
Jye nd’ Umukristo, naho naterwa
N’ ibyago, nkaba no ku rugamba.
Jye nd’ Umukristo : nd’ umutabazi
Mu ntambara ndasana n’ ibyaha.
Mfit’ Umugaba, n’ Umwami Yesu;
Ni tuba hamwe, nzahora nesha.
3 Jye nd’ Umukristo : nd’ umwimukira;
Ndakomeje mu rugendo rwanjye.
Iby’ ino mw isi ndabihinyuye :
Nsigaye nifuz’ ibyo mw ijuru.
Jye nd’ Umukristo : gakondo yacu
Iri mw ijuru ku Mana yacu.
Nta nzar’ ibayo, nta n’ imiruho;
Abaho bose baguwe neza.
4 Jye nd’ Umukristo : icyo n’ ikintu
Gihumuriz’ umutima wanjye.
Kinyibagiza n’ ibyago byose,
Nkumva nduhuwe n’ Umwami Yesu.
Jye nd’ Umukristo, uko ndi kose.
Maze, ni ntumirwa, ngiye gupfa,
Nzagir’ ibyishimo bitavugwa;
Nzabon’ ihirwe, ngiye mw ijuru.
Ijoro ryiza,
Mukomere kuri Kristo