Site icon Rugali – Amakuru

Violette Uwamahoro yamaze kugera mu nzu yashakiwe na Ambassade y’Abongereza mu Rwanda

Kigali: Urukiko Rwarekuye Uwamahoro Violette. Umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza wari umaze ukwezi n’igice mu maboko ya polisi, yarekuwe kuri uyu wa kabiri.

Ibyo bibaye umunsi umwe nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rutegetse ko arekurwa by’agateganyo. Atangaza umwanzuro w’urukiko, umucamanza Yvette Uwantege yavuze ko yasanze impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha bwasabaga ko aguma muri gereza zidahagije.

Akirekurwa, Uwamahoro yahise yerekeza mu nzu yashakiwe na Ambassade y’Abongereza mu Rwanda. Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika uyu mubyeyi w’abana babiri yashimiye abantu bose bamubaye hafi mu minsi yari amaze muri gereza.


Madame Violette Uwamahoro akirekurwa yahise yerekeza mu nzu yashakiwe na Ambassade y’Abongereza mu Rwanda

Yavuze ko yari amaze igihe kinini nta makuru yumva, ariko avuga ko abantu bose bamwifurije kuva aho yari ari, abashimiye abikuye ku mutima

Nyuma yo kurekurwa Uwamahoro yahawe ibintu bye byose birimo amavarise yose yari afite, telefoni zigendanwa, ndetse n’urupapuro rwe rw’inzira.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika yirinze kugira icyo atangaza ku mibereho ye muri gereza, n’uko yabayeho nk’umugore utwite. Yasobanuriye umunyamakuru ko hakiri kare ntacyo yabitangazaho.

Uwamahoro, wari umaze ukwezi n’igice mu maboko ya polisi, nta byinshi avuga agiye kuba akora mu gihe cy’ukwezi agitegereje umwanzuro w’ubushinjacyaha. Na we ubwe yagaragaraga nk’umuntu ukinaniwe ndetse utaramenya ibigiye kuzakurikiraho.

MAdame Uwamahoro yaregwaga ibyaha bitatu birimo kumena ibanga rya Leta no gushaka kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

http://www.radiyoyacuvoa.com/a/3784941.html

 

Exit mobile version