Ku cyumweru taliki 5/03/17 umuryango wa kasho wanjye mbona urafunguwe. Hari mu ma saa cyenda z’umugoroba. Umwe mu ba Polisi barindaga akasho Arambwira ngo ninitegure anjyane guhura n’umushyitsi wanjye.
Naribajije mu mutima uwo muntu utinyutse kuza kundeba uwo ari we. Nagiye ntekereza ko ari umwe mu bo mu muryango wanjye.
Mpageze nasanze atari umuntu wo mu muryango wanjye. Naramubajije nti” wemerewe kugera hano ute”? Ko ntawe wo mu muryango wanjye wari wangeraho?
Nawe yaranshubije ati” ndi umunyamakuru, ntibambuza kwinjira”. Byarantangaje.
Yaje azanye ivalisi irimo imyenda. Harimo Na Bibiliya. Naramushimiye cyane, musabira n’umugisha ku Mana.
Nabonye ko ntako atari yagize; kuko nabonye ko ibyo yanzaniye
Ari ibyo yakuye mu kabati ke nawe yakoreshaga. Ibyo umuntu wese yabikora ugiye kureba umuntu uri
Mu kaga, bigutunguye, kandi nta kundi ufite wabigenza.
Muri iyo myenda icyo nari nkeneyemo cyaaaane kandi nanakoresheje ni ikanzu yo kurarana ( robe de nuit).
Bibiliya yaramfashije cyane kuko Imana yayimvugishirijemo byinshi cyane.
Uyu munyamakuru yambwiye ko azagaruka undi munsi akampa inteview.
Dusezeranaho aragenda. Nanjye nsubira muri kasho yanjye.
Hashize icyumweru ku wa gatandatu ukurikiyeho aragaruka.
Aza anzaniye fruits, amata udupaki 3,vaseline, amavuta yo kwisiga, isabune za dettol, jus, crisps (uturayi dukaranze), ubunyobwa bukaranze.
Naramushimiye, musaba ko atazongera kunzanira amata
Na fruits kuko muri Police barazimpaga.
Naramusengeye, musabira umugisha ku Mana mu Izina rya Yesu. Nawe arikiriza ati” Amen”.
Ntabwo yigeze ambwira ko ari umuryango wanjye wamuntumyeho; kuko we yari yemerewe kungeraho.
Ya interview yari yambwiye ko azaza kumpa ntayo yampaye. Yaje ahubwo angira inama ko mu Rwanda bagira itegeko rivuga ko iyo umuntu yemeye ibyaha ababarirwa, igifungo cye kikagabanywa.
Arongera arambwira ati” ubwo ufite ugushinja emera ufungwe rero”!
Mbere yuko dusezeranaho namusabye ko yamenyeshereza umuryango wanjye ko numva umutima ushaka kurya agasombe, agatoki, aka brochete n’inkoko ( kwifuza k’umugore utwite).
Dusezeranaho aragenda nanjye nsubira muri kasho kanjye.
Ibi mvuga ni ukuri; kuko habaga hari umupolisi wabaga yicaranye natwe akurikirana ikiganiro cyacu.
Iyi ngengabitekerezo yo kwemera ibyaha, ngasaba imbabazi yamfunguye amaso kurushaho.Ntangira kwibaza cyane ku isurwa ry’uyu Munyamakuru.
Naraye ndi gusenga ngo Imana impishurire ibihishwe. Umwuka w’Imana yambaga hafi cyane. Aransura mu ijoro anganiriza byinshi. Nti Mana uhabwe icyubahiro. Nti ndatuje kuko nzi ko uri Imana. Halleluaaa.
Weekend ikurikiyeho yaragarutse.
Amenyesha ko umuryango wanjye wamumpereye 50,000frw ngo bajye bangurira ibyo nkeneye.
Umupolisi wakurikiranaga ikiganiro cyacu bamutegeka ko aba ariwe uyacunga, banamutegeka kujya ambaza icyo nifuza akaba ari we ujya kukigura. Aya mabwiriza yayahabwaga n’abamukuriye kuri telefone; nabaga mbyumva.
Umunyamakuru ambwira ko yari yatetse n’agasombe, agatoki, inkoko ariko bamwangiye ko abyinjiza.
Ibi nabyo narabyiyumviye kuri telefone aho uyu mupolisi yahabwaga amabwiriza yo kutagira ibiryo byatekewe hanze yakira.
Uyu munyamakuru yagiye ababaye cyane kubera banze ko yinjiza ibiryo.
Ninawo munsi wanyuma mperuka
Kumubona. Ntiyongeye kunsura.
Ikintu nabonye ni uko abafunzwe ntibagaruke imiryango yabo ibeshywa byinshi.
Mana tabara imfungwa zifunzwe kubw’akarengane.
Source: