Site icon Rugali – Amakuru

Violette Uwamahoro arasuhuza Afande Theos Badege kandi aramwibutsa ko nyuma y’ubu buzima hazaba urubanza. Urubanza rutabera.

Afande, Ndagushuhuje,

Italiki nk’iyi wavugiye kuri TV1 ushize amanga. Uvuga ko ndi umwicanyi ko mfite n’itsinda ry’abicanyi muri UK. Unavuga ko ufite ibimenyetso.

Wavuze ko umuryango wanjye wemerewe kunsura. Umuryango wanjye waje kunsura ubwirwa ko atari ho mfugiwe. Byarambabaje. Undi wo mu muryango wari kumfasha mwahise mumufunga nawe!

Ibuka ba bashyitsi b’imena wanzaniye ku munsi nk’uyu. Na nyuma yaho warabanzaniye inshuro ebyiri.

Byarantangaje kubona twarahuye inshuro 3 , duhana umukono ariko ntiwanyereka ibyo bimenyetso.

Icyampa ukazahura na Yesu akaguha impano ze z’Umwuka ukajya uvugira ubwoko bw’Imana ibihumuriza imitima aho kwirirwa uvuga ibyo nawe utemera.

Hari benshi muri mwe nabonye mukora ibyo mudashaka, ibyo mutemera, hari benshi muri mwe mufite ubumuntu ariko mukora mukanavuga ibyo babategetse.

Hari benshi muri mwe mwakorera Imana mu mirimo yanyu ya buri munsi. Ni mwange gukoreshwa ikibi maze Imana itabare u Rwanda n’abanyarwanda.

Nyuma y’ubu buzima hazaba urubanza. Urubanza rutabera.

Exit mobile version