Site icon Rugali – Amakuru

Village Urugwiro, inyubako y’amateka akomeye mu Rwanda Yubatswe na Habyarimana

Village Urugwiro, ni inyubako yubashywe kuva icyubakwa kugeza n’ubu. Benshi tuyirebera kure kubera icyubahiro tuyigomba nk’ibiro bicurirwamo icyerecyezo gitumye u Rwanda ruba ubukombe, ikaba isoko y’amahoro aduhesha ibikombe mu mahanga.

Ni inyubako y’amateka kuko abagera kuri 50 % by’Abanyarwanda bariho bavutse iriho, iganje ku Kacyiru, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho imaze imyaka 44.

Yubatswe mu 1975 n’Umuryango wahuzaga Ibihugu bya Afurika cyane cyane ibyakolonijwe n’u Bufaransa n’ibikoresha Igifaransa, Organization Commune Africaine et Malgache (OCAM).

Uwo muryango kuri ubu wazimye, u Rwanda rwawinjiyemo mu 1965. Mu 1975, nibwo rwari kwakira inama yawo yagombaga kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 15.

Byari ihurizo rikomeye ku gihugu nk’u Rwanda cyari gifite hoteli nke zitwa ko zikomeye nka Mille Collines na Diplomate zari zigezweho icyo gihe ariko zifite ubushobozi bwo kwakira abashyitsi baringaniye.

Muri icyo gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira inama, inyubako za mbere za Village Urugwiro zubatswe ku mafaranga ya OCAM nkuko Rucagu Boniface, umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye yabibwiye IGIHE.

Inama ya OCAM irangiye, inyubako za Village Urugwiro zeguriwe Leta y’u Rwanda nayo izihinduramo hoteli yakiraga abifite muri ibyo bihe.

Nubwo Village Urugwiro yabaye hoteli, mu gihe u Rwanda rwabaga rwakiriye inama zikomeye yakomezaga kwifashishwa mu kwakira abashyitsi ba Leta.

Urugero ni tariki 21 na 22 Gicurasi 1979 ubwo u Rwanda rwakiraga inama ya Gatandatu ihuza u Bufaransa na Afurika yanitabiriwe na Perezida wari uyoboye u Bufaransa icyo gihe, Valéry Marie René Georges Giscard d’Estaing.

Mbere y’uko iyo nama iba, u Bufaransa bwari bwatanze amafaranga yo kwagura Village Urugwiro no kuyivugurura kugira ngo ijye ku rwego rwo kwakira inama ikomeye nk’iyo, nkuko biri mu nyandiko z’ibanga za Ambasade ya Amerika mu Rwanda muri icyo gihe, zashyizwe hanze na WikiLeaks.

Uwo mwaka ni nabwo hubatswe hoteli Novotel Umubano (Marasa Umubano Hotel kuri ubu) nabwo ku mafaranga yatanzwe n’u Bufaransa.

Rucagu avuga ko nyuma yo kwagura Village Urugwiro, yasigaye igizwe n’inyubako (appartments) zisaga 20 zirimo amacumbi agezweho, ibyumba by’inama n’ibindi.

Amacumbi y’abadepite, ibiro bidahoraho bya Perezida

Juvénal Habyarimana amaze gufata ubutegetsi mu 1973, yahise asesa Inteko Ishinga Amategeko. Yongeye kuyisubizaho mu 1981, abadepite ba mbere 70 b’inzibacyuho batangira imirimo mu 1982.

Kubera ubuke bw’amacumbi muri Kigali, Leta yemereye buri mudepite icumbi muri Village Urugwiro dore ko abenshi babaga baturuka mu bice bya kure badashobora gukora bataha iwabo.

Mu 1983 habaye amatora y’abadepite, Rucagu Boniface aba umwe muri bo ubwo yatangiraga imirimo mu 1984 na we ahabwa icumbi muri Village Urugwiro.

Umudepite yahabwaga icumbi gusa, ibyo kurya akimenya. Rucagu avuga ko mu badepite 70, abasaga 40 babaga muri Village Urugwiro kuko babaga baturuka mu bice bya kure. Uwabaga yifitiye inzu i Kigali, yayibagamo Leta ikamugenera amafaranga y’icumbi.

Rucagu ati “Uwabaga yifitiye inzu ye bamuhaga amafaranga ariko babanje kubyanga bavuga bati kuki mushaka kurara mu nzu zanyu kandi twarabageneye iza Leta, baraburana ariko byaje gukemuka nyuma.”

Icyo gihe abadepite babamo, inzu zasagukaga zakomezaga kuba ibyumba bya hoteli bisanzwe, abashaka kubiraramo bakaza kwishyura.

Nubwo hari hoteli n’amacumbi y’abadepite, Perezida Habyarimana na we yahashyize ibiro ariko akajya abizamo rimwe na rimwe kuko ibiro nyamukuru byari mu mujyi rwagati, ahubatse Ibiro by’Umujyi wa Kigali ubu.

Rucagu ati “Iruhande rw’izo nzu haruguru y’ahahoze reception niho hari Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Muri izo nzu zose ahagana ku rwinjiriro yari yarafashemo inzu y’ibiro bye, izindi zose zikomeza kuba hoteli. Yari ibiro bya kabiri yazagamo nka rimwe cyangwa kabiri mu kwezi.”

Buri nyubako (apartment) muri izo zari zigize Hotel Village Urugwiro yabaga ifite icyiciro runaka ibarizwamo.

Rucagu wahabaye mu gihe cy’imyaka 10 ari umudepite, avuga ko buri nyubako yabaga ifite ibyumba bitatu, ni ukuvuga A, B na C.

Icyumba A, cyabaga gifite ibyangombwa nkenerwa byose birimo uruganiriro, uburiri, ubwiherero, igikoni, harimo frigo n’ibindi, kikaba kigenewe Umukuru w’Igihugu mu gihe habaye inama cyangwa undi muntu wo ku rwego rwo hejuru wakirayemo.

Hafi y’icyo cyumba nyamukuru, habaga ikindi bise B, kikararamo umuganga w’umuntu mukuru waraye muri A. Ni ukuvuga ko niba haraye Perezida, muri B hararaga umuganga we naho muri C hakarara abarinzi be.

Mu gihe habaga habaye inama zikomeye, abadepite bari barahawe amacumbi muri Village Urugwiro basabwaga kuvamo bakazagaruka inama yarangiye.

Rucagu ati “Batumenyeshaga mbere y’ukwezi, tukavamo bakahakoropa, bakahasukura bakavanamo umwanda wose, tukazagaruka baragiye. Ubwo mu mirimo y’Inteko twariyeranjaga.”

Village Urugwiro yakomeje kuba hoteli kugeza mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Jenoside imaze guhagarikwa, muri Nyakanga uwo mwaka Leta y’Ubumwe imaze kurahira Village Urugwiro aho kuba ibiro bidahoraho by’Umukuru w’Igihugu, yahindutse Ibiro byuzuye by’iminsi yose by’Umukuru w’Igihugu kugeza ubu.

Village Urugwiro ni imwe mu nyubako zubatse amateka akomeye mu Rwanda

 

Exit mobile version