Mu kiganiro cye yagiranye n’abanyamakuru muri iki gihe turimo twibuka abazize Jenoside, we yongeyemo agashya ubwo yikubitaguraga ku gatuza nka za ngagi zacu zo mu birunga ngo arimo aretera ubwoba Perezida Nkurunziza n’abarundi.
Agashya ariko nuko Kagame yetumeneye ibanga atubwira ko asigaye nawe anywa ikawa. Icyo Kagame yibagiwe nuko ikawa ari ikinyobwa gihenze buri mu nyarwanda wese adashobora kugura buri munsi.
Umenya Kagame yibwira ko kuba asigaye ari umu miliyalideri ushobora kunywa iyo kawa buri munsi ko n’abandi banyarwanda benshi ari kimwe nawe n’agatsiko ke kikubiyeho umutungo wose w’igihugu. Ubu abanyarwanda benshi iyo bariye rimwe k’umunsi aba ari imana, abandi barimo barasuhukira Uganda kubera inzara ngo none nibanywe IKAWA. Amafaranga bayakura he yo kugura ikawa? Genda Kagame umaze kuba umuherwe none umaze kwibagirwa iyo wavuye!