Kagame akomeje kwirata ku Banyarwanda yibwira ko abenshi bashobora kunywa ikawa buri munsi cyangwa ngo bubakishe amabuye ya garanite nkawe cyangwa se abo mugatsiko bikubiye umutungo w’iguhugu cyose. Ubushobozi abanyarwanda benshi bafite ntabwo bubaha amahirwe yo kunywa ikawa buri munsi nka Kagame kandi amakaro niyo abahendukiye kurusha izo za garanite zikorwa n’uruganda rwa Kagame na Jeannette.
Kagame rero nkuko yabitwibwiriye ubwo yakiraga abanyamakuru muri iyi minsi y’icyunamo, ingendo ze yakoreye mu bihugu by’abarabu zaramuhiriye kuko ubu yabonye abaguzi ba za garanite zo mu ruganda rwe kuburyo bamubanye benshi ahubwo garanite yabemereye atabasha kuzibona. Kagame rero ntakabeshye abanyarwanda ngo iyo azerera amahanga aba yagiye kubahahira. Ahubwo Kagame iyo azerera mu mahanga aba arimo ashaka isoko z’ibikorerwa mu nganda ze n’umuryango we FPR.