Site icon Rugali – Amakuru

Victoire Ingabire yitabye ubugenzacyaha nyuma y’iminsi 24 arekuwe

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’U Rwanda, Madame Victoire Ingabire yitabye ibiro by’ubugenzacyaha nyuma y’iminsi 24 yari ishize arekuwe n’imbabazi z’umukuru w’igihugu.

Itangazo ryasohowe n’ibi biro rivuga ko Ingabire yari yahamagawe kugira ngo amenyeshwe ko ibimaze iminsi bitangazwa na we cyangwa byavugwaga mu zina rye, bishobora gukurikiranwa nk’ibyaha.

Ibi biro byavuze ko uyu mutegarugori yemeye ko hari bimwe mu bitangazwa bimwitirira, kandi bishobora kwanduza izina rye.

Inkuru y’ihamagazwa rya Madame Victoire Ingabire yamenyekanye kuva mu masaha ya mu gitondo, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Yaje gushimangirwa n’ibiro by’ubugenzacyaha, mu itangazo byashize ahagaragara ku gicamunsi.

Iri tangazo rivuga ko amagambo amaze iminsi atangazwa na Victoire Ingabire cyangwa se abandi bavuga ko bayatangaza mu izina rye ashobora gufatwa nk’ibyaha bikurikiranwa n’amategeko.

Aya ni nko kuba Ingabire avuga ko yari imfungwa ya politiki ndetse no kuba hari n’abandi bari muri gereza yita imfungwa za politiki.

Ibiro by’ubugenzacyaha bivuga ko kuvuga imfungwa za politiki kandi abantu bagikurikiranwe cyangwa barahamijwe ibyaha ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi bikaba bihanwa n’amategeko.

Nk’uko bivugwa muri iri tangazo, Ingabire ngo yemeye ko hari bimwe bivugwa mu izina rye bikozwe n’abamwiyitirira kandi bikaba bishobora kumwanduriza izina.

Victoire Ingabire
Image captionVicoire Ingabire yarekuwe itariki 15 z’ukw’icenda

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko Ingabire yarwemereye ko agiye kwitwararika ibibujijwe n’amategeko, kandi ko ari gutegura uruzinduko rw’abana be mu Rwanda.

Twagerageje kuvugana na Madame Ingabire ntibyadushobokera. Gusa, mu butumwa bugufi, umuvugizi we Anselme Mutuyimana yabwiye BBC ko Ingabire yavuye amahoro mu biro by’ubugenzacyaha ariko ntiyagira ikindi arenzaho.

Hari hashize iminsi, umukuru w’igihugu Paul Kagame abaye nk’uwihanangirije uyu munyapolitiki wari umaze kurekurwa n’imbabazi z’umukuru w’igihugu.

Mu ijwi rymvikanyemo uburakari ubwo yarahizaga abagize inteko ishingamategeko, Paul Kagame yavuze ko Ingabire atitonze mu magambo yasanga yasubiye muri gereza.

Ibi byavuzwe bikurikira impaka nyinshi zavutse nyuma y’irekurwa ry’uyu munyapolitiki.

Mu gihe benshi bavugaga ko yarekuwe nyuma yo gusaba imbabazi, Ingabire we yakomeje iuvuga ko yasabye kurekurwa ariko ko atasabye imbabazi kuko zisabwa n’uwemera ko yakoze icyaha.

Exit mobile version