Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yemeza ko yatanze ikirego mu rwego rw’igihugu rukurikirana ibyaha arega umwanditsi Tom Ndahiro kumusebya mu nyandiko ze zica mu binyamakuru.
Tom Ndahiro avuga ko nubwo ataramenyshwa n’urwo rwego iby’icyo kirego yiteguye kwitaba nahamagazwa ariko atiteguye kujya mu mpaka na Victoire Ingabire.
Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, Perezida Kagame yemeje gufungura ku mbabazi abagororwa 2140 barimo na Mdamu Ingabire Victoire Umuhoza.
- Victoire Ingabire yavuze ko umunsi w’ubwigenge usa n’uwibagiranye
- Victoire Ingabire yoba agiye kwidegemvya koko?
- Rwanda: Ishuli rifasha abahungu kwitaho abakobwa
Mu masaha y’igitondo uyu munsi kuwa gatandatu ku mbuga nkoranyambaga habonetse inyandiko itanga ikirego kuri ruriya rwego yanditsweho na Maitre Gatera Gashabana avuga ko yanditse mu izina rya Mme Victoire Ingabire.
Me Gatera – wahoze yunganira Ingabire mu rubanza rwe – abajijwe iby’iyi baruwa yo ku itariki 21 z’ukwezi gushize kwa karindwi, yabwiye BBC ko ibirego atajya abivugaho mu binyamakuru.
Madamu Victoire Ingabire we yavuze ko iyi baruwa ari yo, ko ikirego koko yagitanze nubwo ngo atazi uko yagejejwe ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iyi baruwa uruhande rurega ruvuga ko Tom Ndahiro mu nyandiko ze zinyuranye asiiga isura mbi cyane Madamu Victoire Ingabire, ko “ari umuntu wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, wasabitswe n’urwango, agira ubwonko bugororwa ntibwumve”.
Urega, muri iyi baruwa asaba ko kubera inyandiko za Tom Ndahiro zaciye mu binyamakuru Igihe na Rushyashya no ku mbuga nkoranyambaga, uyu yakurikiranwa ku byaha byo ‘gusebya no gutukana mu ruhame’ bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Yandika kandi ko Tom Ndahiro mu nyandiko ze “atari agamije gusa gukomeretsa Victoire Ingabire ahubwo yari anagamije kumusebya no kumutesha agaciro muri rubanda rwose rwabashije gusoma izo nyandiko”.
Asa nk’aho ari hejuru y’amategeko…
Madamu Ingabire yabwiye BBC ko arebye uko Tom Ndahiro amwibasira mu binyamakuru mu Rwanda, abona amategeko yonyine ariyo ashobora kumurengera kuko abona “Bwana Ndahiro asa nk’aho nta bupfura agira”.
Ati: “Urebye amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kubera ko abantu batotejwe, abantu bagahamagarira abandi kubashyira mu kato, urebye nibyo akora”.
Avuga ko na nyuma yo gutanga ikirego Bwana Ndahiro yakomeje kumwibasira.
Ati: “…..kuko na tariki ya 31 z’ukwezi gushize yanditse indi nyandiko angereranya na Ebola, avuga ko bagomba kunshyira mu kato.
“Urumva rero uwo muntu usa nk’aho ari hejuru y’amategeko, ndi kugira ngo ndebe ko amategeko yamusubiza mu murongo, kandi niba dufite igihugu kigendera ku mategeko cyagombye koko kumusubiza mu murongo kuko nta munyarwanda ugomba kuba hejuru y’amategeko”.
Sinavugana n’umunyabyaha…
Bwana Ndahiro Tom, yabwiye BBC ko urwego rwaregewe (Rwanda Investigation Bureau) rutarabimumenyesha, ko na we iriya baruwa yayibonye ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ko yiteguye kwitaba ahamagajwe.
Avuga ko ntacyo yishinja ku nyandiko ze, ati ” [Ingabire] aravuga ngo biramutesha ishusho nziza ariko nta sura nziza afite yo kwanduza kuko yamaze gukatirwa n’inkiko.
“Kuba yarababariwe agafungurwa atararangiza igihano ntibumugira umwere. Ntabwo afunze kuko Perezida Kagame yamubabariye”.
Bwana Ndahiro avuga ko ntacyo yavuze kuri Ingabire kitari cyo, ndetse yemeza ko n’abantu bose babona Ingabire Victoire nk’umunyapolitiki aho kuba umunyabyaha bibeshya.
Akavuga kandi ko atiteguye guhangana mu biganiro (debate) na Victoire Ingabire kuko amubona nk’umunyabyaha wabihamijwe n’inkiko.
‘Amategeko’…
Ingabire Victoire yari yarakatiwe imyaka 15 n’urukiko rw’ikirenga mu 2013 ahamijwe ibyaha byo “kugambanira igihugu agamije ku kivutsa umudendezo no gupfobya Jenoside”.
Mu Rwanda, itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ingingo ya 241 ivuga ko “Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yaciwe”.
Umunyamategeko wigenga utifuje gutangazwa umwirondoro, yabwiye BBC ko uhawe izi mbabazi afatwa nk’uwarangije igihano cye, nubwo hari bimwe na bimwe aba atemerewe n’amategeko.
Uyu munyamategeo avuga ko amategeko ateganya ko uwarangije igihano afatwa nk’umwere, ko adashobora gukurikiranwa ku cyaha yahaniwe mbere.