Jean Claude Mwambutsa
Victoire Ingabire wari umukuru w’ishyaka rya FDU-Inkingi avuga ko yari amazemo imyaka 13, yatangaje ko arisezeyemo ndetse akaba yanahise ashinga irindi shyaka rishya.
Ishyaka rishya ryiswe iriharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose (Development and Liberty For All), DALFA – Umurinzi.
Madamu Ingabire yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusezera mu ishyaka FDU-Inkingi kuko atari agishoboye kwihanganira kuriyobora kandi bamwe mu bayobozi bafatanyaga batari imbere mu gihugu.
Kuri we ngo ntiyari agishoboye kuyoborera ishyaka kuri interineti.
Madamu Ingabire avuga ko mu gihe cya vuba agiye gushyiraho amabwiriza n’amategeko agenga ishyaka rye, yisunze itegeko rigenga amashyaka n’abanyapolitike mu Rwanda.
Nyuma yo gutangaza ishingwa ry’ishyaka rishya, Madamu Ingabire yabwiye abanyamakuru ko adatereranye ishyaka FDU-Inkingi, ko igihe cyari kigeze ngo habeho ishyaka rigaragariza ibibazo imbere mu gihugu.
Madamu Ingabire w’imyaka 51, yavuze ko FDU-Inkingi yari imaze kugaragara nk’ishyaka ry’abantu bari mu mahanga.
Yagize ati: “Hari abikangaga ko ryari ishyaka ryo hanze. Turavuga ngo reka dushinge ishyaka ry’abari mu gihugu bareba ibibazo bihari, dufatanye gushaka umuti w’ibibazo byugarije igihugu cyacu”.
Madamu Ingabire yavuze no ku mpungenge za bamwe zo kuba yaba yagambaniye ishyaka yarimo ndetse n’abo bari bafatanije kuriyobora.
Gukorera mu kwaha wa FPR?
Ati: “Hari abavuze ko ngiye gukorera mu kwaha kwa FPR. Ariko abantu bagomba kumenya ko politiki igenda itera imbere. Abo twari kumwe muri FDU nabibaganirijeho ko byaba byiza ko dushinga ishyaka ry’abari mu gihugu kurusha uko twagira ishyaka riyoborerwa hanze”.
Haba igihe yari muri gereza cyangwa na nyuma yo gufungurwa, Madamu Ingabire yari abayeho afashwa na bamwe mu bayoboke ba FDU biganjemo abari hanze y’u Rwanda. Ubu agiye kubaho gute?
Ati: “Mu gihe cy’imyaka 8 namaze muri gereza nafashijwe n’abavandimwe n’inshuti. N’ubu ndacyafite inshuti n’abavandimwe, ntabwo ari abo twari duhuriye mu ishyaka gusa. Sintekereza ko bazantererana ngo ni uko nashinze irindi shyaka”.
Isenyuka rya FDU-Inkingi?
Madamu Ingabire yari umuyobozi mu ishyaka rya FDU-Inkingi yashinze ndetse akaba yaranakomeje kwitwa umuyobozi waryo no mu gihe yari afunze. Hari abavuga ko kurivamo bishobora kurihungabanya ndetse rikaba ryacikamo ibice cyangwa rigasenyuka.
Ariko Madamu Ingabire we si ko abibona.
Ati: “FDU nayishinganye n’abandi. Ibibaye ni nkaho umwana yaba akuze agatandukana n’umubyeyi. Ntabwo nakwifuza ko FDU isenyuka kandi nta nubwo iri shyaka ryari Ingabire kimwe nuko Ingabire atari we shyaka”.
Madamu Ingabire ashinze ishyaka nyuma y’igihe kirenga gato umwaka umwe afunguwe n’imbabazi z’umukuru w’igihugu.
Mu mwaka wa 2010 ni bwo yari yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo gukwirakwiza amacakubiri no gupfobya jenoside.
Yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 15, arekurwa yari amaze imyaka 8 muri gereza.
Madamu Ingabire kimwe na bamwe mu basesengura politiki yo mu Rwanda bo bakomeje kuvuga ko yari afungiwe impamvu za politiki kuko imvugo ye yanengaga ishyaka riri ku butegetsi.
Mu kwezi gushize kwa cumi, ubwo yari akiri mu ishyaka FDU-Inkingi, iryo shyaka ryatangaje ko ibazwa Madamu Ingabire yakorerwaga n’urwego rw’iperereza ku byaha mu Rwanda ku bitero by’abantu bitwaje intwaro byabereye i Musanze bigahitana abagera kuri 14 ari “iyicarubozo mu bitekerezo”.
Mu kwezi kwa cyenda, Sylidio Dusabumuremyi wari umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi ku rwego rw’igihugu yishwe atewe ibyuma aho yakoreraga.
Kuri Twitter urwego rushinzwe kugenza ibyaha mu Rwanda rwatangaje ko iperereza rikomeje “ngo hamenyekane abamwishe n’icyo bari bagambiriye”.
Hashize hafi amezi ane Eugène Ndereyimana wari uhagarariye ishyaka FDU-Inkingi mu burasirazuba bw’u Rwanda aburiwe irengero ubwo yari agiye mu bikorwa by’iri shyaka mu karere ka Nyagatare.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka Anselme Mutuyimana wari umuvugizi wa FDU-Inkingi yaburiwe irengero nyuma umurambo we utorwa mu ishyamba rya Gishwati mu burengerazuba.
Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, urwego rw’amagereza mu Rwanda rwatangaje ko Boniface Twagirimana wari umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi yatorotse gereza ya Mpanga.
Ishyaka FDU-Inkingi rivuga ko Twagirimana atatorotse gereza ahubwo ashobora kuba yarishwe kuko atigeze yongera kuboneka kugeza ubu.
Iri shyaka rivuga ko mu 2016 Habarugira Jean Damascène wari urihagarariye mu ntara y’iburasirazuba yitabye umuntu wari umuhamagaye nyuma babona umurambo we bamwishe.