Site icon Rugali – Amakuru

Victoire Ingabire yabonye ikindi gihembo. Kagame arifuza kumva abikimuhaye naramuka yongeye kumufunga

DALFA Umurinzi Victoire Ingabire

Ingabire Victoire yatsindiye igihembo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu muri Espagne.

Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yahawe igihembo n’ishyirahamwe ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu L’Association des droits de l’homme d’Espagne (APDHE) mu gihugu cya Espagne (Spain) ku mugabane w’Uburayi.

Hari hashize igihe uyu munyepolitiki atangajwe nk’umwe mu bahatanira iki gihembo akaba ari nawe wacyegukakanye ari kumwe n’umushakashatsi w’Umunya Argentine ku burenganzira bwa muntu, Nora Morales de Cortiñas.

Ibi bihembo bizatangwa ku mugoroba wo kuwa 5 Ukoboza uyu mwaka bikazatangirwa i Madrid mu murwa mukuru w’igihugu cya Espagne.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Ingabire Umuhoza Victore asezeye ku buyobozi bw’ishyaka yashinze FDU Ink-ngi ahitamo gushinga irindi yise DALFA Umurinzi.

Abatsindiye ibihembo bose

Igihembo cy’umunyagihugu: Jorge del Cura Antón

Igihembo mpuzamahanga : Victoire Ingabire Umuhoza et Nora Morales de Cortiñas

Igihembo cy’umunyamakuru : Pascual Serrano Jiménez

Exit mobile version