#Rwanda: Nkuko bisanzwe, buri wa kabili wa mbere w’ukwezi, Mme Victoire #Ingabire, umuyobozi wa FDU-Inkingi, ku nshuro ya 13 yagiye k’urukiko rwa Kagarama kwiyerekana m’ubushinjacyaha nkuko biteganywa n’Iteka no 131/01 ryo kuwa 14/9/2018 rya Perezida wa Repubulika rimufungura.
Avuyeyo yanyuze gato mu isoko ryahitwa Ziniya aho muri Kicukiro. Aganira gato n’abamwe mu bategarugori bahakorera ibikorwa by’ubucuruzi.
Bamubwiye ko ikibazo gihari ari icyondo kiri muri iryo soko kandi n’ubuyobozi bukizi.
Ikindi n’imisoro batanga basanga iri hejuru. Ariko bishimiye ko bashobora gutunga imiryango yabo.