Victoire Ingabire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko tariki 1 y’ukwezi kwa karindwi umunsi u Rwanda rwabonye ubwigenge, wasimbujwe indi minsi ijyanye n’ihinduka ry’ubutegetsi.
Tariki 1 y’ukwa karindwi mu 1962, u Rwanda n’u Burundi byabonye ubwigenge ku Bubiligi bwabikoronizaga. Mu Rwanda ubukoroni bwajyanye n’ihirikwa ry’ubwami no kuza kwa Repubulika.
Kuri iyi tariki mu Rwanda ni umunsi w’ikiruhuko ariko nta birori biba.
Umunsi w’ubwigenge wizihirizwa rimwe n’uwa tariki 4 Nyakanga wagizwe umunsi wo ‘kwibohora’, kuri iyi nshuro hakaba hateganyijwe ibirori bikomeye hizihizwa imyaka 25 ishize yo kwibohora.
Mu bihe bishize, leta y’u Rwanda yavuze ko iyi minsi yizihirizwa mu birori bimwe kuko yombi ikomeye mu buzima bw’igihugu kandi yegeranye. Ivuga ko uyu munsi w’ubwigenge utibagiranye kuko hatangwa ikiruhuko ngo uzirikanwe.
Madamu Ingabire uyobora ishyaka FDU-Inkingi, mu itangazo yasohoye yavuze ko imvururu zakurikiye ubwigenge mu myaka yakurikiyeho n’uko ubutegetsi bwagiye busimburana, ahanini zari zishingiye ku kibazo cy’impunzi kitakemurwaga neza.
Ati: “Imitegekere yakurikiye ubwigenge yateje imbere u Rwanda, ariko umwanya w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntiwigeze ugaragara, abatari bashyigikiye ubutegetsi nabo bagiye barenganywa, ibyo nabyo ni amateka yacu”.
Yavuze ko amasezerano atandukanye yo gukemura ikibazo cy’impunzi ntacyo yagezeho.
Ati: “Kugeza mu 1990 FPR itera, kugeza ubwo habaye itsembabwoko ryakorewe Abatutsi n’ubwicanyi bwakorewe Abahutu, ibyo byose ni amateka yacu tugomba kwemera tukabana nayo”.
Uyu munyapolitiki uba i Kigali, avuga ko u Rwanda uyu munsi rufite hanze impunzi nyinshi ndetse ziruta izariho mu bihe byabanje, ko ikibazo cyazo “nikitabonerwa umuti ukwiriye gishobora kuba ikibazo gikomeye”.
Raporo yo mu kwezi gushize y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ku kibazo cy’impunzi ku isi, ivuga ko Abanyarwanda b’impunzi ari 247,481.
Leta y’u Rwanda ivuga ko imipaka ifunguye ku mpunzi zishaka gutaha. HCR yashyizeho icyemezo kivanaho ubuhunzi ku Banyarwanda kuko u Rwanda ruvuga ko igihugu gitekanye kandi kiteguye kubakira.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ‘bafatwa nk’abanzi’
Avuga ko uko ubutegetsi bwagiye bukurikirana kuva u Rwanda rwabona ubwigenge, abatavuga rumwe n’ubutegetsi batigeze bahabwa umwanya.
Ati: “Uyu munsi mfite impungenge ko kuba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gufatwa nk’abanzi b’igihugu atari byiza ku mutekano urambye w’igihugu, ku iterambere ryacu no ku bumwe bw’Abanyarwanda”.
Madamu Ingabire avuga ko nubwo umunsi w’ubwigenge mu Rwanda usa n’uwibagiranye ariko ngo Abanyarwanda bakwiye kureba inyigisho bakura mu ntambwe yatewe tariki 1 Nyakanga 1962.
Ati: “Ubutegetsi buraza amaherezo bukagenda, ariko amateka ahoraho kandi amateka ni nk’umuco, igihugu kitagira amateka ntikigira umuco”.
Source: BBC