Diane Rwigara n’umubyeyi we bihannye umucamanza bisubikisha urubanza. Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara, kuri uyu wa Mbere bitabye Urukiko Rukuru, ngo hasuzumwe ubusabe bwabo ku ifungurwa ry’agateganyo, bihana umucamanza wari mu nteko yari igiye kubusuzuma bituma urubanza rusubikwa.
Diane Rwigara n’umubyeyi we basabye gufungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze. Bageze mu rukiko bari kumwe n’ababunganira biteguye ko hasuzumwa ubwo busabe bwabo.
Mu nteko y’abacamanza yari igiye kubusuzuma hajemo umucamanza umwe, bavuga ko batifuza ko yabusuzuma arimo kuko hari icyemezo yigeze gufata ku ifunga n’ifungurwa ryabo.
Urukiko rwasobanuye ko ibaruwa ya Diane Rwigara na Mukangemanyi gufungurwa by’agateganyo, yageze ku rukiko kuwa Gatanu amasaha y’akazi yarenze, ku buryo hatabonetse igihe cyo kwiga ku bacamanza baburanisha urubanza kuri uyu wa Mbere.
Inteko yahise ihagarika iburanisha kugira ngo itegereze ubwo bwihane, ibusuzume, ifate icyemezo, ari nabwo hazatangazwa itariki yo gusubukuriraho urubanza.
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe n’umubyeyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.