Madame Victoire ati gukunda igihugu ntabwo ari ukubona ikibi ukagishyigikira warangiza ugakoma amashyi. Ntabwo gukunda igihugu ari ukubona ikibi warangiza ugakoma amashyi. Gukunda igihugu ni ukwanga ikibi ukakirwanya n’imbaraga zawe zose. Inkoma mashyi za Paul Kagame murabe mwumva. Madame Ingabire ati dushyigikire ndumunyarwanda tureke kwibona mu gatsiko ka bamwe. Dushyire hamwe kuko dufatanyirije hamwe ntacyo tutageraho n’iyi Covid-19 twayitsinda nta gushidikanya havuyemo kwikunda no kwibona. Birenge ni wowe ubwirwa. Kwikunda kw’abagize agatsiko ka Leta y’u Rwanda. Barusahurira mu nduru!!!!!
Umwe mu bakunzi b’uyu mubyeyi aragira ati Madame Victoire atweretse icyo ubuyobozi aricyo “kureba kure”, “gukunda igihugu” NYABYO (Akajambo ka Kizito Mihigo), gukunda abenegihugu, kugira ubuntu n’ubunyangamugayo. Uwo mukunzi wa Madame Victoire Ingabire yakomeje avuga ko iterambere ridashingiye kuri izo ndangagaciro ni nk’umuriro w’amashara ugurumana akanya gato. N’ink’inzu yubatse ku musenyi! Uyu Muyobozi akomeze adutere imbaraga zo kurwanya iki cyorezo ahindura imyumvire icuritse y’inyeshyamba ziri ku butegetsi. Izo ngabo ziyise Inkotanyi murazisaba icyo zidafiye. Zifite urupfu gusa, ntacyo bafasha umunyarwanda keretse bazambuye izo mbunda n’amasasu bakaziha amasuka zigahinga. Zabishobora se? Imyaka ibaye 30 zaragaragaye!
Madame Ingabire Victoire ati gutukana ntabwo ari wo muti w’ibibazo. Ati no mubayobozi harimo abatukana. Aribaza niba hari uburere bafite. Ese nk’umwana uzajya kuri izo mbuga nkoranyambaga agasanga ise arimo arahatukanira, harya ubwo uburere uwo mwana azahakura n’ubuhe? Uzabuza umwana gutukana gute asanga kuri Twitter yawe huzuyeho ibitutsi? Madame Ingabire Victoire ati dusubirane ubupfura, twirinde gutukana. Kuba imfura ni ukubaha undi muntu. Abayobozi bahurira n’urubyiruko kuri izo mbuga nkoranyambaga, niba abo bayobozi batukana bahahurira n’urwo rubyiruko, harya ubwo igihugu kiragana he?
Umunyarwanda umwe yaravuze ati “Ingabire ibyo uvuga nibyo ijana kw’ijana. ati afite ubwenge n’impuhwe bihambaye. Iyaba ari we wayoboraga u Rwanda nta munyarwanda uba ari gutaka. Iyo baza kuba bafite ubwenge bakamubyajemo umusaruro. Arongera ati na batubwirire we mfura y’u Rwanda. Bagira amatwi ariko ntibumva! Igihe kiri hafi aho bazicuza ibibi byose batuzaniye.
Madame Ingabire Victoire ati tugire uburere n’ubumuntu. Ibi yabivuze kubera ibyo agenda yumva ngo infashanyo zagenewe abaturage kubera Covid-19 zirimo kwikubirwa na bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze. Umwe mu bakunzi ba Ingabire Victoire yaravuze ati ninde muntu warusha uburere Kizito Mihigo? Ariko se yishwe ate? Yishwe nk’ikimonyo kandi nta muntu yigeze avuga nabi cyangwa ngo atukane. Ntitwibagirwe ko tuyobowe n’inyeshyamba zitagira uburere zitukana uko zishaka, ziha agaciro inda zabo gusa. Iyo ushyira inda imbere ukora ishyano. Aho kwigisha amateka y’igihugu bigisha abana bacu ubuhutu n’ubututsi. Ubuhutu cyangwa ubututsi bimaze iki? Amateka urubyiruko ruzi kuko aribyo barwigisha ni abakoze Geniside n’abayikorewe gusa. Uramutse ubajije urwo rubyiruko impamvu abarokotse kw’icumu rya Genoside bicwa kandi ngo mu Rwanda hari umutekano nta gisubizo baguha. Banyarwanda inda nini muzime amayira, mukundane, mwirinde ababatatanya. Umukire afashe umukene.
Twongere tugaruke ku miyoborere y’agatsiko. Madame Ingabire Victoire ati imiyoborere ya FPR nta gahunda ifite igenderaho. Ikunze gukora ibintu bya pafu pafu. Ibi bikagaraga ko nta gahunda igira. Mu miyoborere yabo nta na rimwe bigeze bibabaza bati ikintu nk’iki kiramutse kitubayeho twabigenza dute? Birerekana ko nk’ishyaka riyobora igihugu ntabwo bigeze bateganya ibihe nk’ibi by’icyorezo cy’indwara gikurura inzara mu baturage. FPR ifata ubutegetsi yari izi ko igiye kuyobora paradizo aho nta kibazo bazahura nacyo icyo aricyo cyose. Kuba rero babwiye ba Mayor naba Executive ngo bahagarike gutanga iyo nfashanyo y’intica ntikize y’ibiryo bari batangiye guha abaturage byerekanye ko iyo nfashanyo ntayo.
Madame Victoire Ingabire akomeje kugira inama leta y’agatsiko y’u Rwanda gushaka ingamba zikomeye. Niba icyorezo cya Covid-19 gikomeje, abantu bagakomeza gutakaza akazi bivuga ngo umubare w’abakeneye gufashwa uragenda wiyongera. Madame Victoire Ingabire akaba abaza leta iki kibazo “Bimeze bite?” Minisitiri w’ubuhinzi yajyaga avuga ko hari ibigega bahunitsemo ibiryo bishobora kuba byatabara abantu mu gihe cy’inzara. Iki nicyo cyari igihe cyo gutabara abanyarwanda. Abaturage nibavuga ko ntacyo leta yabamariye ntibazaba babeshye. Niba yarabarinze Coronavirus ikabateza inzara ubwo izaba ikemuye iki? Madame Ingabire ni umunyabwenge koko ati abashinzwe kutureberera bakore akazi kabo batureberere.
Leta y’u Rwanda ngo nishyireho akanama kagomba kwiga kureba niba ibyemezo bafashe ari iby’igihe kirekire bashyireho n’inzego zishinzwe kuyobora iki gihe kidasanzwe turimo. Ikindi yasabye abo mu nzego zibanze kujya basura bamwe mubafite imbaraga nke kuko baba bazwi mu midugudu yabo kugirango iki cyorezo kitazarangira tugasanga dufite imirambo myinshi y’abantu yaboreye mu mazu. Ibi nabyo bishobora guteza ibindi bibazo by’ubuzima. Madame Ingabire afite ibikekerezo byubaka pe. Kugeza ubu ntabwo niyumvisha imapmvu wa mugani wa wa munyarwanda wavuze ngo babure kumubyaza umusaruro ahubwo birirwe bavuza induru bamugerekaho ibyaha atigeze akora.