Site icon Rugali – Amakuru

Victoire Ingabire, DALFA Umurinzi, yahawe igihembo mpuzamahanga cyo guharanira uburenganzira bwa muntu

Madamu Victoire Ingabire, umunyapolitiki wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, DALFA, muri iri joro yahawe igihembo mpuzamahanga cyo guharanira uburenganzira bwa muntu gitangwa n’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Espagne.

Uyobora iri shyirahamwe yavuze ko Madamu Ingabire ari impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bwa muntu, ubwa politiki n’ubwisanzure mu gihugu cye aho bitubahirizwa kandi bikomeye gukora ibi.

Muri raporo y’ibipimo by’imiyoborere yitwa “Governance scorecard” yo mu 2018, ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko “igipimo cyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gihugu kiri kuri 87,61%”.

Raporo ya 2019 yitwa ‘Democracy Index 2018’ y’ikigo Economist Group ivuga ko ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda “buri kuri 2,9 ku 10 rukaba mu cyiciro cya nyuma cy’ibihugu biyobowe n’igitugu”.

Iki gihembo cyashyikirijwe abana ba Ingabire Victoire kuko we atagiye muri uwo muhango ku mpamvu – mu ijambo yavuze akoresheje ‘live video’ ari i Kigali – yavuze ko zisobanura kubangamira uburenganzira bwa muntu biri mu gihugu cye.

Andi makuru ya BBC: https://www.bbc.com/gahuza

Exit mobile version