Site icon Rugali – Amakuru

Victoire Ingabire avuga ko Syldio “yishwe n’abahanga mu gutera ibyuma”

Ishyaka FDU inkingi ritemewe n’ubutegetsi bw’Urwanda riravuga ko umuhuzabikorwa waryo ku rwego rw’igihugu, Sylidio Dusabumuremyi, yishwe n’abantu bigaragara ko batojwe kwicisha ibyuma.

Iryo shyaka riravuga ko bamusanze aho yakoreraga mu karere ka Muhanga ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro kuwa mbere.

Muri iryo shyaka kandi bavuga ko atari ubwa mbere abarwanashyaka baryo bicwa cyangwa se bakaburirwa irengero.

Jacques Niyitegeka yavuganye na Victoire Ingabire umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi maze atangira amubaza uko byagenze.
(Ushobora kumva icyo kiganiro aho hejuru)

https://youtu.be/RFpgm9Ar2UI

Sylidio Dusabumuremyi umuhuzabikorwa (coordinateur) ku rwego rw’igihugu w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yishwe mu ijoro ryakeye nk’uko iri shyaka ribivuga.

Mme Victoire Ingabire uyobora ishyaka FDU-Inkingi yabwiye BBC ko Dusabumuremyi yishwe atewe ibyuma n’abantu babiri bamusanze aho yakoreraga ahagana saa mbiri z’ijoro ry’ejo kuwa mbere.

Yiciwe mu karere ka Muhanga mu majyepfo y’u Rwanda aho yakoreraga muri centre de santé y’i Shyogwe.
Madamu Ingabire avuga ko abantu bishe Dusabumuremyi baje kuri moto bamutera ibyuma baramwica barongera burira moto baragenda.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwatangaje ko rwafashe abantu babiri bakekwaho kwica Dusabumuremyi.
Rwanda: Bavuga ko bahitishijwemo hagati y’urupfu no kwemera ibyaha
Ndereyimana wa FDU ntarakubitwa ijisho mu minsi 30
Abashimuswe bakaburirwa irengero barazirikanwa uyu munsi
Madamu Ingabire avuga ko nyuma yo gufunga abayobozi ba FDU-Inkingi mu myaka ishize Dusabumuremyi ari we wasigaye ahuza ibikorwa by’iri shyaka, ubu ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda.

Ati: “N’igihe nanjye nari ntarafungurwa niwe wasigaye ahuza ibikorwa by’ishyaka ngo abarwanashyaka badasigaraga bonyine, n’ubu nibyo yakoraga afasha ishyaka kwiyubaka”.
Dusabumuremyi asize abana babiri batoya nk’uko Madamu Ingabire abivuga.

Kuri Twitter urwego rushinzwe kugenza ibyaha mu Rwanda rwatangaje ko iperereza rikomeje “ngo hamenyekane abamwishe n’icyo bari bagambiriye”.

Victoire Ingabire ati: “Ntabwo ari bishyashya, muri FDU tumaze kumenyera ko bica abantu bacu, ko abantu bacu baburirwa irengero, tubona ari ibikorwa byo kudutera ubwoba ngo tudashinga ishyaka ryacu”.

Hashize amezi abiri Eugène Ndereyimana wari uhagarariye ishyaka FDU-Inkingi mu burasirazuba bw’u Rwanda aburiwe irengero ubwo yari agiye mu bikorwa by’iri shyaka mu karere ka Nyagatare.

Eugène Ndereyimana hashize amezi abiri yaraburiwe irengeroUwufise ububasha kw’isanamuFDU-INKINGI

Eugène Ndereyimana hashize amezi abiri yaraburiwe irengero
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka Anselme Mutuyimana wari umuvugizi wa FDU-Inkingi yaburiwe irengero nyuma umurambo we utorwa mu ishyamba rya Gishwati mu burengerazuba.

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, urwego rw’amagereza mu Rwanda rwatangaje ko Boniface Twagirimana wari umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi yatorotse gereza ya Mpanga.
Ishyaka FDU-Inkingi rivuga ko Twagirimana atatorotse gereza ahubwo ashobora kuba yarishwe kuko atigeze yongera kuboneka kugeza ubu.

Iri shyaka rivuga ko mu 2016 Habarugira Jean Damascène wari urihagarariye mu ntara y’iburasirazuba yitabye umuntu wari umuhamagaye nyuma babona umurambo we bamwishe.

Uyu munsi Madamu Ingabire Victoire yabwiye BBC ko intego yabo ari uko abanyarwanda bagira ubwisanzure mu gihugu cyabo ubwicanyi nk’ubu bugahagarara.

Ati: “Ni umugambi mwiza dufite kandi ntabwo tuzawutezukaho ibyo bakora byose”.

BBC

Exit mobile version