Site icon Rugali – Amakuru

Victoire Ingabire ati: “Naje nzi kandi niteguye ko urugendo rwa poritiki ngiyemo nzaruhuriramo n’ibibazo nko gufungwa cg se kwicwa!”

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo ya Canada Ingabire Victoire Umuhoza yatangaje ko icyamuhagurukije azatuza ari uko akigezeho.

Yagize ati “Naje nzi kandi niteguye ko urugendo rwa poritiki ngiyemo nzaruhuriramo n’ibibazo nko gufungwa cg se kwicwa!”

Yatangaje ko aharanira ko igihugu cyava mu maboko y’abasirikare bategekesha abanyarwanda iterabwoba ubutegetsi bugaaubira mu maboko y’abaturage yongeraho kandi ko yifuza ko abanyarwanda ingero zose bakwicarana hamwe kandi bisanzuye bagahitamo uburyo bubanogeye bugomba kubayobora!

Ikindi yatangaje ni uko urubuga rwa poritiki rufunze aho abatavuga rumwe na Leta bahohoterwa cg ko nta bwisanzure mu gutanga ibitecyerezo buba mu Rwanda ati nk’ubu Umukobwa witwa Rwigara afunze azira impamvu nk’iyanjye yo gushaka gusa kwiyamamariza kuyobora igihugu yemeza ko iyo atabikora ubu aba adafunze!Yatanze kandi izindi ngero z’abanyaporitiki bafunze bazira gusa ko batabona ibintu kimwe na FPR.

Hasi mushobora kumva icyo kiganiro:

Kagwigwi Ndamukunda

Exit mobile version