MBEGA AKAGA! Banyarwanda abakuru n’abato bashobora gusoma ikinyarwanda mbiseguyeho, namaze kumva ibyo Musonera Yonatani avuga ndaserera sinzi aho nahera mbabwira icyo natoyemo gusa reka mvuge ninjye bireba ntimugire ubwoba.
“Agahinda ni kabi murabizi sinshaka kukiharira nanjye” Byumvuhore JB
Numvise abaturage ibiganiro by’abanyarwanda bahunze inkotanyi bavuye i Kivuye, Muvumba, Mukarange, Butaro, Kinigi, Kidaho bahunga sinigeze numva abavuga ko les FAR bahaye abaturage amafirimbi ngo bajye kurwana n’inyenzi inkotanyi ahubwo numvise inkotanyi zihinduraga les FAR mu ikubitiro nyuma ziza kujya zihindura interahamwe ibi na majoro MICOMBERO JMV yarabitangaje, numvise inkotanyi zahindiraga abaturage mu ibagiro.
None se Musonera Yonatani rwose kuki batabyivugiye imyaka bamaze bangara ntibazi uwabangaje? Barihe se abahungiye FAR mu nyenzi inkotanyi? Si abo se watubwiye bajyanwaga muri DMI ya Kayumba?
Bavandimwe banyarwanda dusangiye isano kuva u Rwanda rwashorwa mu ntambara y’amoko nubwo bamwe bashaka kutwumvisha ibindi, hari imvugo imvugo intera rwaserera mu mutwe. Umuntu wagiye ku rugamba agafata imbunda, asize abana bareranywe, asize ababyeyi, asize abarimu bamwigishaga, asize inka zikamwa ibigega bihunitse , asize ibibondo n’ibitambambuga biteta mu Rwanda.
Umuntu wagiye gufata imbunda asize rubanda yiyuha akuya ngo agure igodora rya Rwandafoam amaze kubaka inzu y’amabati, yirirwa yiyuha akuya ngo yishyurire umwana école privée we atazi gusoma no kwandika,
umuntu wagiye gufata imbunda yarize azi gutandukanya intambara y’amasasu n’iy ‘amagambo, umuntu wagiye gufata imbunda Mandela afunze isi yose yirirwa ivuga ko arengana kandi azi ko imbunda yica.
Uwo muntu wafashe imbunda akinjira mu Ruhengeri arasa akingira i Byumba arasa asenya abaturage bakwira imishwaro, uwo muntu yagera i Kigali igihugu gicura imiborogo, akagera i Kigali umubyeyi yicuza icyo yabyariye kubera konkereza akaraga, ati ndi umucikacumu.
UMUNTU WAGEZE I KIGALI ARASA AKABWIRA MBARWA ASANZE ATI NDI UMUCUNGUZI NDI UMUCIKACUMU W’UMUTUTSI UWO MUNTU ANTERA RWASERERA KUKO NIWE NYIRICUMU NIWE MUTERACUMU HAROKOTSE RUBANDA RUTAGIRAGA INTWARO.
Uwo muntu aba anshoye muri rwaserera ! Dore bimwe birimo kunserereza :
Musonera aratubwira agahinda k’abatutsi batewe n’abatutsi bene wabo
Musonera aratubwira ko abaturage b’abahutu bishwe n’inkotanyi ari amakosa ya FAR
Musonera aratubwira ubugome bwa ba Sebuja
Musonera aratubwira ibyo tuzi kuko nitwe byabayeho
Musonera arihungura ubwicanyi bwakozwe n’abantu bari kumwe.
Musonera ati nakuze nta nzangano abantu babana neza
None se iriya ntambara yari yarayigiyemo ashaka iki bi iyo kumumarira iki? Mu mpakanye ko atari iy’amoko yitwaje impunzi z’abatutsi!
None se “QUI PEUT RACONTER MON HISTOIRE SANS FAILLIR NI TRAHIR”?
Dusenge” Mana ikunda inyana z’inyambo mana yanga imbwa n’ibisambo… kera u Rwanda rwari intaho y’Imana,…” Ben Rutabana
Mbega akaga! Batutsi namwe bahutu murancanze munteye Rwaserera y’ibibazo muzane ibisubizo. Nceceke?
Vestina Umugwaneza
https://www.facebook.com/vumugwaneza/