Perezida Kagame na Madamu baragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Buyapani. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bageze i Tokyo mu Buyapani mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rutangira kuri uyu wa 8 kugeza kuwa 9 Mutarama 2019.
Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bazakirwa n’Umwami w’Abami w’u Buyapani, Akihito ndetse n’Umwamikazi Michiko ndetse bagirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Shinzo Abe n’umugore we Akie Abe.
Ku mugoroba, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazitabira isangira bazakirwamo na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani n’umugore we.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame azageza ijambo ku ihuriro ry’abacuruzi b’Abayapani n’Abanyarwanda, anaganire n’amahuriro y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani na AU ndetse n’iry’u Buyapani n’u Rwanda.
U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano ukomeye w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubufasha mu bya tekiniki ndetse n’ibijyanye no kubaka ubushobozi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye mu bijyanye n’ingufu, amazi n’isukura, ubuhinzi, uburezi n’ubwikorezi binyuze mu gutanga inkunga n’inguzanyo.
Ishoramari ry’Abayapani mu Rwanda ryibanda cyane mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kwakira abantu, ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga n’ibijyanye na serivisi.
Nubwo umubano w’u Rwanda n’u Buyapani watangiye mu 1962, u Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Tokyo mu 1979.
Mu 2017, ubucuruzi u Rwanda bwakoranye n’u Buyapani bwabarirwaga muri miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika. Ishoramari ry’u Buyapani mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyoni 21,485 z’amadolari, rikaba ryarahanze imirimo 178.