Site icon Rugali – Amakuru

Uyumugabo mubona yitwa Ntaganda Francois. Numunyecongo uvuga ikinyarwanda akaba akorera DMI.

By: A concerned Citizen

Yageze muri Australia imyaka 3 ishize avuye mu Rwanda arikumwe numugore we wumunyarwandakazi uvuka muri za Ruhengeri uyu Ntaganda Francois yakoze mu Rwanda mubyerekeranye nubutaka umugore we yari umucuruzikazi. Yaje gukorana na DMI ate? Uyumugabo yageze muri Australia ahunze u Rwanda kubera ideni rya Millions 200 yamafranga yu Rwanda yari yatse muri Bank ariko umugabo siwe wayatse uwayatse numugore we wari umucuruzi ariko kuberako umugore ari umuhutukazi kandi akaba yaratse ideni bank inyungu zagendaga ziyongera umunsi kuwundi nibwo babonye bitabishoboye bahungira muri Australia.

Ntaganda Francois akigera muri Australia yasabye kwisunga RNC kugirango yitwe ko ari muri Opposition ariko aruburyo ashaka ko RNC imukingira ikibaba.. abayobozi ba RNC bize kukibazo cye bamusaba ko yaba umuyoboke usanzwe ariko ntamwanya yagira mubuyobozi bwa RNC ikindi kibazo nuko abayobozi ba RNC basanze batagomba kumuha urwandiko yasabaga rwo kumushyigikira kubona ubuhungiro kubera icyo kibazo cya mafranga ya bank atishyuye bamusaba ko yagenda gusaba ubuhungiro nkumu Congoman kuko nubundi atari umu nyarwanda kuva ubwo yahise ayoboka Rwandan Diaspora ya Australia.

Yagezemo rero abona uburyo bwiza bwo gukoreshwa ategekwa ko agomba gukorana na DMI akerekana ibikorwa bitaba ibyo leta ikazasaba Australian kumufata we nuwo mugore we kubera ayo mafranga bagiye batishyuye. Noneho DMI yaje kumuha Condition yuburyo yakwishyura ayo mafranga buhoro buhoro bitewe nakazi yahawe. Uruzinduko rwa Bwana Rusesabagina na Bwana Gervais Condo muri Australia rwatesheje umutwe leta yu Rwanda uyumugabo rero agirwa umwiyahuzi mugihe Paul Rusesabagina yatangaga ikiganiro muri University ya Griffith muri Brisbane City. Uyumugabo yari yaje ninsoresore zigeze kuri 4 zije kudobya icyo kiganiro ariko kubera umutekano wari uraho babuze icyo bakora kuko abasore bandi baba nyarwanda bari bahari ntibari kubaca munzara icyo uwo mugabo yakoze nukubaza ibibazo bigaragaza ko ngo Bwana Rusesabagina apfobya Genocide gusa abaraho bamugize urwenya.

Muri za nsore sore bazanye harimo abatwibiye ibanga batubwirako bamuhaye condition yuko agomba kudobya icyo kiganiro kugirango DMI izamusabire bank bazamureke azanjye abishyura za millions 200 buhoro buhoro, abo bari kumwe bavugako bamubona nkumusazi kuko bigaragako ashobora gukora icyaricyo cyose kugirango abone uko yakurirwaho iryo deni!!! Turaburira abari muri Australia kuba maso kuko bigaragarako ntacyo uwo mugabo atakora bitewe niryo deni rya bank yishyuzwa!! Murakoze

Source:

Exit mobile version