Mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo byatangiye kujya ahabona ko mu Mujyi wa Wuhan ukunze gucururizwamo ibikomoka mu nyanja mu Bushinwa, hari indwara ikomeje kwica abaturage babanje kurwara umusonga, ikiwuteye gikomeza kuba amayobera.
Iyo ndwara yaje gukwira u Bushinwa bwose. Imibare ya vuba yerekana ko muri icyo gihugu abayanduye basaga ibihumbi 81, muri uwo mubare abantu 3.242 yarabishe naho abarenga ibihumbi 69 barayikize basezererwa mu bitaro.
Icyizere gikomeje kuzamuka mu Bushinwa, ibitaro byavuraga Coronavirus bikomeje gufunga imiryango kuko ubwandu bushya busa n’ubwahagaze, Intara ya Hubei yatangiriyemo iki cyorezo ubu yujuje umunsi wa kabiri nta bwandu bushya bubonetse. Iki gihugu cyatanze icyizere ku muti wa Favipiravir ushobora kuvura Coronavirus ndetse urukingo narwo ruzatangira kugeragezwa mu cyumweru gitaha.
Icyorezo cyimuye ibirindiro
Ubwo ku wa 29 Gashyantare u Butaliyani bwatahuraga Coronavirus bwa mbere ku bashinwa babiri bagashyirwa mu kato, bwahagaritse ingendo ziva mu Bushinwa, ku munsi ukurikira Minisitiri w’Intebe Giuseppe Conte atangaza ibihe bidasanzwe by’amezi atandatu ngo hagenzurwe ko iki cyorezo kitakwirakwira.
Nyamara kugeza magingo aya u Butaliyani ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abanduye Coronavirus, nyuma y’u Bushinwa.
Impamvu iyi virusi yihuse byakomeje kuba amayobera, ariko bikekwa ko yari imaze iminsi mu gihugu ahubwo abantu bataragaragaza ibimenyetso. Hahise hakazwa ingamba ku mipaka y’igihugu, nyamara mo imbere byari ibicika, hiyongeraho ko ingendo n’ibikorwa byari bikomeje uko bisanzwe, bifungwa ikibazo cyafashe indi ntera. Byumvikane ko bakomezaga kwanduzanya.
U Bufaransa bwo bwafashe icyemezo cyo gufunga amashuri yose ku wa 12 Werurwe, gifatwa hamaze kwandura abantu 2,876 naho 61 bamaze gupfa, ku buryo Macron yavuze ko bidashoboka ko abantu bakomeza ibikorwa nk’ibisanzwe.
Icyo gihe hafashwe icyemezo ko abantu bafite imyaka 70 baguma mu rugo. Byabonekaga ko indwara ikomeje kwihuta, ku buryo kuyikumira bisaba izindi mbaraga.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, riheruka kwemeza ko magingo aya igicumbi cya Coronavirus cyimukiye i Burayi, kuko ubu ariho hari umubare munini w’abantu banduye n’abakomeje gupfa.
Mu Butaliyani hamaze kwandura ibihumbi 31 mu gihe abamaze gupfa barenga 2500, muri Espagne handuye ibihumbi 11, abamaze gupfa ni 533. Mu Bufaransa handuye 7730 naho abapfuye ni 175 naho mu Bwongereza handuye 1950, abapfuye ni 71.
Nubwo ku ijanisha iyi ndwara yica abantu bake ugereranyije n’abayanduye, igikomeye ni uko ikwirakwira cyane. No muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abamaze kwandura ni 6524 ndetse abantu 113 bamaze gupfa, mu gihe Perezida Donald Trump akomeje kuyita “Virusi y’u Bushinwa.”
Ntabwo ikiri indwara yo mu Bushinwa. Abarenga ibihumbi 150 ku Isi bamaze kuyandura, harimo umunani barwariye mu Rwanda.
Ibi bigaragaza ingaruka zishobora kuba igihe habayeho kujijinganya cyangwa gutinda gufata ingamba zo gukumira Coronavirus.
U Burayi bukomeje kwirwanaho
Ku wa Mbere nimugoroba nibwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko imipaka y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ikirere cya Schengen bifungwa mu minsi 30 uhereye kuri uyu wa Kabiri, kubera Coronavirus.
Macron yategetse ko ibikorwa byinshi mu Bufaransa bifungwa iminsi 15, abantu bakaguma mu ngo, bakemererwa gusohoka gusa bagiye ku kazi cyangwa guhaha.
Ni itegeko yavuze ko ryatewe n’uko abantu bananiwe kubahiriza amabwiriza yari yashyizweho mbere, maze Coronavirus igakomeza gusesera mu Bafaransa, none “ubu turi mu ntambara.”
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ubuzima, Jérôme Salomon, yavuze ko hari ubwoba ko abarwayi bashobora kurenga ubushobozi ibitaro bishobora kwakira.
Ati “Niyo mpamvu tugomba gukora ibishoboka byose tukagabanya uku gukwirakwira kw’icyorezo. Buri mufaransa n’umufaransakazi akwiye gutekereza buri gitondo ati ni gute nagabanya kimwe cya gatatu cyangwa cya kane ku mubare w’abantu negera? Guma mu rugo, nicyo cyoroshye.”
Kutubahiriza amabwiriza yagiye atangwa n’inzego z’ubuzima cyangwa gutinda gufata ingamba, bikomeje gutungwa agatoki mu byatumye iki cyorezo cyibasira u Burayi.
Indi mpamvu ni uko Coronavirus yakomeje kwibasira cyane abantu bageze mu za bukuru cyangwa abafite ubundi burwayi. Nk’u Butaliyani bwugarijwe cyane magingo aya, imibare y’Umuryango w’Abibumbye yo mu mwaka wa 2015 igaragaza ko mu babutuye, 28.6% bafite imyaka 60 cyangwa bayirengeje, ari nacyo gihugu cya kabiri ku Isi gifite abakuze benshi, nyuma y’u Buyapani (33%.)
Gusa iyi ngingo iracyakeneye ubushakashatsi kuko nko muri Korea y’Epfo, iki cyorezo cyiganje mu bakiri bato.
U Rwanda rwabonye amasomo
Mu bihugu bitandukanye, bimaze kugirwa itegeko ko iyo uturutse mu bihugu byamaze kugaragaramo Coronavirus (ubu ni hafi ya byose), uhita ujyanwa mu kato k’iminsi 14. Ni iminsi bibarwa ko ibimenyetso byose bya COVID-19 biba byamaze kugaragara, basanga urwaye ukavurwa, waba uri muzima ugakomeza ibyawe.
Mu Rwanda birakorwa. Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel aheruka kubwira Televiziyo Rwanda ko umuntu uvuye aho COVID-19 yageze akurikiranwa.
Ati “Amabwiriza uko ateye, niba uje uvuye mu gihugu kivugwamo iriya ndwara, nta kimenyetso na kimwe ufite, icyo dukora turakwandika, ugatambuka, ariko tugasigarana amazina yawe, ubundi tukajya dukurikirana uko umeze.”
Ubwo icyorezo cya Coronavirus cyageraga mu Bushinwa, ibihugu byatangiye kwitegura ku buryo cyagaragaye mu Rwanda hamaze iminsi hatekerezwa ingamba zafatwa hagize umuntu utahurwaho iki cyorezo.
Uwa mbere yemejwe ku wa 14 Werurwe 2020, u Rwanda ruhita ruhagarika ibikorwa bihuriramo abantu benshi byaba insengero, ubukwe, kubyigana mu modoka zitwara abagenzi, ndetse abakozi bagirwa inama yo gutangira gukorera mu rugo.
Dr Ngamije yagize ati “Amasomo twavanye muri iki cyorezo mu bihugu bitandukanye, afite icyo agomba kutumarira. Mu bihugu by’i Burayi ugereranyije n’ibihugu byo muri Aziya nka Singapore na Hong Kong, urebye ukuntu bo bagize abarwayi bake kandi baturanye n’u Bushinwa hari n’ingendo nyinshi hagati y’ibyo bihugu byombi, ukabigereranya n’ibihugu by’i Burayi, abo muri Aziya bahise bafunga amashuri, bafunga insengero, bafunga guhurira ahantu hari abantu benshi, uyu munsi wa none ntibafite ibibazo nk’ibyo abanyaburayi bafite.”
“Ayo masomo rero tugomba kugira icyo tuyavanamo, natwe nibura muri ibi byumweru bibiri tubanze turebe ngo twirinze ikwirakwira ry’iyi ndwara, kuko nicyo icyiciro cya kabiri cy’iyi ndwara kidusaba.”
Magingo aya muri Hong Kong handuye abantu 168 hapfa bane, muri Singapore handuye 266 nta n’umwe urapfa.
U Bushinwa bwahindutse umwarimu w’Isi
Guhashya icyorezo cya COVID-19 ni akazi gakomeye u Bushinwa burimo gusoza, ndetse bwabaye urugero rw’uburyo igihugu gishobora gufata ingamba zikaze zo kugitsinda, zishobora no kumurikira ibindi bihugu.
Iki cyorezo kimaze gukomera bwafunze ingendo, hiyongeraho ubushobozi bwihariye bwubaka ibitaro bigenewe kuvura Coronavirus gusa, harimo ibyubatswe mu minsi 10 bishobora kwakira abarwayi barenga 1000.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe ikiganiro ku mashusho, gihuza inzobere zabwo n’izo mu bihugu bisaga 20 muri Afurika, hasangirwa amasomo icyo gihugu kimaze kuvana mu rugamba gisa n’icyatsinze rwo kurwanya Coronavirus.
Tomorrow we will hold a video conference with officials & specialists from over 20 African countries and @AfricaCDC to share information and experience on #COVID19. China and Africa have long been supporting & helping each other and will continue to do so.
Mu minsi ishize nibwo u Bushinwa bwohereje inzobere z’abaganga mu Butaliyani ngo zijye kuvura abaturage bamerewe nabi, ndetse bwoherereje Espagne ibikoresho by’ubuvuzi bwa COVID-19, umuherwe Jack Ma yongeraho ibikoresho 500 000 birinda abaganga ba Coronavirus.
Hejuru y’ibyo, mu guhangana n’ibikoresho bikenewe by’ubuvuzi bukomeje kuzamuka muri Afurika, Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation bazaha buri gihugu muri 54 bigize Afurika, ibikoresho 20 000 bipima, udupfukamunwa 100 000 n’ibikoresho 1000 birinda abaganga bikanapfuka isura.
Muri rusange ibikoresho miliyoni 1.1 bipima, udupfukamunwa miliyoni esheshatu n’ibikoresho 60 000 birinda abaganga bizagezwa i Addis Ababa, Umurwa mukuru wa Ethiopia. Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali yemeye gukurikirana ibijyanye no kubicunga no kubikwirakwiza mu bindi bihugu bya Afurika.
U Bushinwa bukomeje kuba maso
Niyonzima Donatien uri i Beijing mu murwa Mukuru w’u Bushinwa, avuga ko magingo aya ubwandu bushya bwagabanutse, ariko ingamba zigikajijwe mu rwego rwo kwirinda. Muri iyi minsi ubwandu bushya bwaragabanutse, kandi ubuva hanze buruta ubuturuka imbere mu gihugu.
Yagize ati “Muri abo banduye hano mu Bushinwa hari ikintu abantu badakunda kwitaho, akenshi usanga ari abantu bari barakize ariko bakomeje kugaragaza ko bafite iyi ndwara akaba ari bo bongera bakagaruka, ku buryo iyi ndwara ahangaha yacitse intege ku buryo bugaragara.”
Ubuzima bwatangiye kugaruka n’amasoko yatangiye gufungurwa, mu gihe mbere nko muri Wuhan aho icyorezo cyatangiriye, batasohokaga mu nzu ku buryo nta muntu n’umwe wari wemerewe kugira icyo akora.
Yakomeje ati “Gusa leta iracyafite icyoba kuko wenda hari ababa barayanduye ikaba itarababona cyangwa baba barakize bakongera kugaragaza ibimenyetso. Niyo mpamvu twese turacyambara udupfukamunwa iyo tugiye hanze, turacyifatisha umuriro buri munsi, ikindi nubwo nkubwira ngo amasoko cyangwa imodoka, umuntu agomba gushyira nibura metero eshatu hagati ye na mugenzi we.”
Kugeza ubu nka kaminuza zirimo kwigishiriza mu ikoranabuhanga nta we uremererwa gusubirayo, ndetse umuntu uvuye mu mujyi umwe ajya mu wundi nawe abanza gushyirwa mu kato, bidasabye ngo abe avuye hanze y’igihugu.
Umuntu wese ahabwa ikarita igaragaza niba yaravuye mu kato cyangwa ko atigeze asangwamo Coronavirus, yiyongera ku byangombwa by’inzira biteganywa.