Site icon Rugali – Amakuru

Uyu Ndayisaba wakijijwe na nyirarume we Ex FAR Col Munyengango, nibura se ngo azabaze impamvu atavugwa nk’umuntu wakijije abatutsi benshi cyane

Ubuzima bwa Ndayisaba wahoze muri FDLR usigaye wunganira abantu mu mategeko (Video). Me Ndayisaba Emmanuel wahoze mu nyeshyamba za FDRL ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiza miliyoni 1,5 y’amanyarwanda ku kwezi nk’igihembo cya avoka akura mu kunganira abaturage mu nkiko.

Uyu munyamategeko wahoze afite ipeti rya lieutenant, afite imyaka 40 y’amavuko, ahamya ko abayeho ubuzima bwiza ugereranyije n’ubwo yabagaho ari mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho we na bagenzi be batungwaga no kuba hari ibiryo inkambi z’impunzi zabasagurirye cyangwa bikabasaba kujya gutera ikigo cya gisirikare bakabohoza ibiribwa.

Kuri ubu yatashye mu gihugu, Leta ikaba yaramufashije kwiga amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza, ubu akaba yibeshyejeho.

Mu kiganiro IGIHE yagize ati “Leta nyibona ko ari we mubyeyi wanjye, yampaye ubumenyi, impa n’indangagaciro nambaye umwambaro w’ubunyarwanda kuruta uw’ubwoko hari imyumvire iri hejuru mfite. Umusanzu nayiha ni uko nayifasha kugira ngo habeho ituze n’umudendezo ducyura abari hanze kugira ngo be gukomeza kurwana intambara zidafite ishingiro.”

Muri uyu mwuga wo kunganira abantu mu nkiko, yavuze ko umutunze, aho hari iterambere amaze kugeraho. Ati “Ni umwuga wiyubashye udafite icyo untwaye, umpuza n’abaturage nkumva biranshimishije. Ku kwezi ntabwo nabura abakiliya batatu kandi urubanza rumwe ni ibihumbi 500. Ubwo wenda twavuganka miliyoni 1,5 ko ari yo ninjiza ku kwezi.”

Uko yinjiye mu nyeshyamba za FDLR

Me Ndayisaba yinjiye muri FDLR mu 1996, nyuma y’aho we n’umuryango we bahunze mu mwaka wa 1994, akaba yari agamije gufatanya n’abandi gufata ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Nta yandi mahitamo nari mfite, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari intambara z’urudaca muri Congo kandi nkabona abaturage b’abasivili kandi nkabona bafite ikibazo kibakomereye cyane, uretse gufata imbunda nkaba umusirikare nkabarwanirira.”

Yunzemo ati “Twari dufite umugambi wo gufata ubutegetsi ariko buhoro buhoro uko intambara yagendaga ihindura isura byaje kugaragara ko icyo twarwaniraga ari iyo demokarasi, ari ayo mahoro, ari umutekano; byaje kugaragara ko mu Rwanda hari amahoro n’umutekano.”

Mu 1999, Congo yari irimo ingabo nyinshi zirimo iz’u Rwanda, Ex FAR, iza Uganda, iza Zimbabwe n’izindi, ngo haje kubaho ubwumvikane bahagarika imirwango, abari muri FDRL basabwa gushyira imbunda hasi.

Muri uko gushyira imbunda hasi ngo habayeho kujya bafata abasirikare bakabajyana mu Rwanda kugira ngo bahasure, bagasubirayo bakabwira abandi uko bahabonye.

Me Ndayisaba yavuze ko uwabonaga mu Rwanda nta mutekano uhari ngo yagombaga kujya mu kindi gihugu, aho we yari afite gahunda y’uko nasanga mu nta mutekano uhari yari kujya mu Bubiligi.

Mu 2000, Ndayisaba ari mu ba mbere baherekejwe na MONUSCO bataha mu Rwanda, bageze i Bukavu, bambukira kuri Rusizi ya mbere. Icyo gihe ngo yari mu mutwe ushinzwe itumanaho ndetse no mu mutwe ushinzwe kurinda Gen. Paul Rwarakabije na we waje gutahuka.

Bageze mu Rwanda ngo inzego z’igihugu zabatembereje mu duce dutandukanye, yibonera ko hari umutekano usesuye we na bagenzi be basaga 100 bari bazanye bafata umwanzuro wo kwigumira mu gihugu, kuko ngo nta mpamvu y’intambara babonaga.

Ndayisaba yavuye muri FDLR afite ipeti rya Lieutenant, afashwa na leta kwiga none ubu yibeshejeho akora umwuga wo kunganira abantu mu mategeko

Yavuze ko aho yari mu mashyamba ya Congo nta makuru yo mu Rwanda yajyaga amenya, gahunda yo kumutembereza mu gihugu ikaba yaramufashije cyane.

Yagize ati “Nta makuru twari dufite ariko nyuma y’aho dutangiye kujya mu Rwanda tukareba uko bimeze ni bwo twahise tubona ko nta mpamvu yo kurwana kubera ko twarwanaga tuvuga ko dushaka demokarasi ariko tuhageze dusanga irahari, dusanga hari umutekano, dusanga Abanyarwanda babanye neza dusanga nta mpamvu rero yo kugira ngo ibyo Abanyarwanda bagezeho ubwabo tubisenye, ahubwo twabisigasira tukabyubaka, tugakomezanya kubaka u Rwanda.”

Icyo gihe ngo bahise babajyana mu kigo cy’amahugurwa cya Mutobo bahabwa amasomo yamaze amezi atatu. Ayarangije ngo yasabye ubuyobozi bw’igihugu gusubira muri Congo kugira ngo abashe gucyura umuryango we wari wasigayeyo.

Yarabacyuye ndetse ashaka n’uburyo yashishiriza abandi basirikare ba FDRL babanaga gutahuka, abikora yifashishije abanye-Congo bavuga ikinyarwanda yirinda ko abo babanaga bamumerera nabi.

Ati “Ntabwo nasubiyeyo kuko ntabwo byari bungwe amahoro nari kuba nabaye umwanzi.”

Uko yize amategeko

Bakirangiza ingando i Mutobo, ngo basabwe kugaragaza imishinga leta yabateramo inkunga bakajya mu buzima busanzwe, aho we yasabye gukomeza kwiga amashuri yari yaracikije.

Mu 2003, Me Ndayisaba ni bwo yatangiye kwiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri ESA Gikondo mu ishami ry’amategeko n’ubutegetsi; ayarangize mu mwaka wa 2006.

Mu 2008, Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero yamusabiye buruse muri SFAR, ahita ajya muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’amategeko, aho yarangije mu 2011.

Aho muri kaminuza ngo nta pfunwe byigeze bimutera kuba yakwigana n’abandi kandi yarahoze muri FDRL irwanya igihugu.

Ati “Numvaga uwandeba nabi yari kuba ampoye ubusa kubera ko gufata imbunda nkarwana byari uburenganzira bwanjye, hari n’impamvu yatumye imbunda nyishyira hasi ni uko nabonye ko amahoro n’umutekano bihari.”

Yakomeje avuga ko yaharaniye gukora ibishoboka byose yiga ashyizeho umwete, kuko yashakaga kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyamuhaye; ibi ngo yabikoraga anabihuza no gufasha inzego zibishinzwe gushishikariza abakiri mu mashyamba gutaha.

Yasabye abakiri mu mashyamba gutaha

Me Ndayisaba asanga abakiri mu mashyamba bakwiye gutahuka kuko nta mpamvu n’imwe yatuma bahaguma, agashimagira ko bakwiye guhindura imyumvire bagahitamo igikwiye.

Yagize ati “Basubize amaso inyuma, barebe uko bageze muri Congo kugeza aya magingo, barebe niba koko iterambere barimo cyangwa se ibyo barimo bizagera icyo bibagezaho. Nkanjye mbona nta mpamvu y’intambara, ahantu hose kugira ngo urwane utsinde n’uko uba ufite impamvu, ntabwo rero ushobora kuvuga ngo uzabona n’ugufasha mu gihe uvuga ngo uzafata igihugu ukiyobore ari ubwoko bumwe.”

Uyu munyamategeko yavuze ubuyobozi buriho bufata Abanyarwanda kimwe bukabahuza, Umunyarwanda wese akabona undi nk’umunyarwanda, ntamubonamo ubwoko ubwo ari bwose.

jeanclaude@igihe.rw

Exit mobile version