Umukobwa witwa Violette w’imyaka 24 uvuga ko aturuka mu Ntara y’Amajyepfo aratabaza nyuma yo kubyarirwa n’umuhanzi Uwiringiyimana Theogene bakunda kwita Bosebabireba maze akaba adakozwa kumufasha kurera umwana wabo umaze kugira imyaka itatu nk’uko abyivugira.
Aya makuru yamenyekanye ubwo uyu Violette yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru Oswakim wa City Radio mu kiganiro Umunsi ukeye, maze avuga ko uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Bosebabireba, yamubyariye none akaba adakozwa ibyo kumufasha kurera umwana wabo.
Violette yavuze ko yagiye kurega Bosebabireba mu mudugudu atuyemo maze yemera ko umwana ari uwe kandi ko azamufasha kumurera ariko kuva ubwo ngo ntiyigeze abishyira mu bikorwa dore ko ngo atanamuhamagara kuri Telefoni ngo amwitabe.
Uyu Violette akomeza avuga ko mbere y’uko Bosebabireba amutera inda bari basanzwe bavugana ariko bataziranye, maze baza gupanga guhurira i Nyabugogo, maze umukobwa aratega amusanga hafi y’ahahoze isoko rya Nyabugogo bajya aho Bosebabireba yari yakodesheje icyumba “Lodge” akaba ariho yamutereye inda.
Yagize ati “Naturutse mu Majyepfo ndaza duhurira hafi y’ahahoze isoko rya Nyabugogo, dore ko Kigali ntari nyizi neza icyo gihe, yahiseko anjyana muri Lodge maze turaryamana antera inda.”
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko icyo asaba Bosebabireba ari uko yaha umwana babyaranye uburenganzira bwe maze akamurera nk’uko arera abandi yabyaye.
Nyuma yo kuvugana na Violette, umunyamakuru yahise ahamagara Bosebabireba wahise ahakana iby’uwo mukobwa avuga ko ari ugushaka kumutera urubwa kuko ngo uretse no kumubyarira ngo nta mukobwa wo mu Majyepfo witwa Violette azi.
Yagize ati “Ariko noneho nararushye naragenderewe, reka reka ibyo bintu ni ukubeshya. Ahubwo mujye mumbariza icyo abakunda kunsebya banshakaho. Njye uwo muntu ntabwo muzi.”
Bosebabireba ni umuhanzi wamenyekanye mu Rwanda mu ndirindo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Gospel’, ariko yakunze kumvikana mu bitangazamakuru ashinjwa gusambanya abakobwa n’abagore b’abandi ndetse no kunywa ibisindisha, ibintu bitagiye bivugwaho rumwe mu bakunzi be by’umwihariko abayoboke b’itorero rya ADEPR, ariko we akaba avuga ko ari amashyari y’abamwanga baba bashaka ko acika intege mu murimo w’Imana.
Ukwezi.com