Padiri Karekezi Dominique wari Umuyobozi wa Kaminuza ya INATEK yatabarutse ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2015, bivugwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi mu gihe hari n’abandi bavuga ko yazize uburwayi.
Inkuru y’urupfu rwa Padiri Karekezi yamenyekanye kuri uyu wa Mbere ahagana saa mbili z’ijoro, aho ngo yasanzwe mu icumbi yabagamo yapfuye. Kugeza ubu nta mpamvu nyakuri y’urupfu rw’uyu mupadiri iremezwa na muganga kuko umurambo we wajyanywe gupimwa mu bitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru.
Ahagana saa yine z’ijoro, abantu bagera kuri mirongo itatu barimo n’abihayimana bari ku bitaro bikuru bya Kacyiru aho umubiri w’uyu mupadiri uri gupimirwa.
Aba bantu bari bisunganye mu matsinda baganira ariko ku maso bigaragara ko bumiwe ndetse bababajwe no kwakira iyo nkuru y’incamugongo.
Umwe mu bo mu muryango wa Padiri Karekezi, yabwiye IGIHE ko nabo bari kumva urujijo ku rupfu rw’ uyu mupadiri, kuko hashidikanywa ku cyaba cyamwishe bishobora kuba abagizi ba nabi cyangwa uburwayi.
Abo mu muryango we bavuga ko ari yo mpamvu yatumye umurambo we wahise ujyanwa igitaraganya mu bitaro ngo hakorwe isuzuma.
Yagize ati ”Iyo aza kuba yari arwaye uru rujijo ntiruba ruhari. Nta ndwara ye nzi, ntabwo yigeze arwara. Ariko reka ntashyiramo amarangamutima, ubwo ni ugutegereza icyemezo cya muganga.”
Yavuze ko bategereje umwanzuro wa muganga, uramenyekana kuri uyu wa Kabiri saa tatu. Bivugwa ko Padiri Karekezi wigeze kuba umuyobozi wa Kinyamateka yasanzwe mu cyumba yabagamo mu ntara y’Iburasirazuba yapfuye, ngo ndetse afite n’igikomere mu mutwe.
Haracyari urujijo ku rupfu rwa Padiri Karekezi Dominique
Source: Igihe.com