Site icon Rugali – Amakuru

Uyu mwidishyi Rugege yananiwe kurinda Itegeko nshinga none aragaragaza ko ntakindi ashoboye uretse gutanya abavandimwe b’abanyarwanda munyungu z’agatsiko k’abicanyi n’ibisambo by’abahezanguni biyobowe na Ruharwa Pawulo Kagame!

Dutungire agatoki abagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside nubwo baba ari abavandimwe – Rugege. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege, yasabye Abanyarwanda kugaragaza uwo ari we wese wagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside batitaye no ku isano rya hafi mu muryango.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mata 2017 ubwo yari ku rwibutso rwa Jenoside yakorowe Abatutsi rwa Nyarubuye mu karere ka Kirehe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoide itaracika.

Yagize ati “Hari abakirangwa n’Ingengabitekerezo ya Jenoside mujya mubyumva ku maradiyo ko iyo ngengabitekerezo ihari, igaragarira mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutoteza abacitse ku icumu mu buryo butandukanye burimo kubagirira nabi, kubica, kubabwira amagambo y’agashinyaguro, kwica amatungo no konona ibindi batunze.”

Yatunze urutoki ababyeyi bashyira ibitekerezo bibi mu bana babo, no ku bandi bihisha inyuma ya internet bagasebya u Rwanda babiba amacakubiri, asaba ko abo bose ari abo kwamaganwa.

Yanasabye ko abantu bakwerekana aite ibyo bitekerezo bibi kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.

Prof Rugege ati “Dutungire agatoki abagaragaraho iyo ngengabitekerezo ya Jenoside, nubwo baba ari abavandimwe cyangwa abaturanyi, ntitube ba ntibindeba, kuko ibyo bagamije twese biratureba, biradusenyera ibyo tumaze kugeraho.”

Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Nyarubuye yahitanye Abatutsi benshi bari bahahungiye batekereza ko uhungiye mu nzu y’Imana ntawamukoraho, gusa ibyo bibwiraga siko byagenze kuko mu bahahungiye harokotse mbarwa.

Hafite umwihariko wo kuba usibye no kwica abatutsi bari bahahungiye ahubwo baranababaze barabarya, amaraso yabo bayashyira mu mivure babashinyagurira ngo wenda araza guhinduka amata.

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutungire-agatoki-abagaragaraho-ingengabitekerezo-ya-jenoside-nubwo-baba-ari

Exit mobile version