Site icon Rugali – Amakuru

Uyu mwana bamwishe bamuziza iki? –> Kigali: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yasanzwe yapfuye urupfu rukiri amayobera

Umusore w’umunyarwanda ukuri muto wari umukinnyi w’umuhanga mu mupira w’amaguru, yasanzwe ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali yapfiriye mu muferege w’amazi (rigole), icyamwishe kikaba kikiri amayobera ariko bigakekwa ko yaba yaguye agahita apfa.

Ndahimana Sept w’imyaka 19 y’amavuko, asanzwe ari umwe mu bana b’abahanga mu gukina umupira w’amaguru, akaba yatorezwaga mu ikipe y’ingimbi z’Amagaju i Kitabi ndetse amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com ashimangira ko abatoza b’Amagaju bari barimo kumwigaho ngo muri uyu mwaka bazamuzamure mu kibe y’abakuze, dore ko yajyaga anakina mu ikipe ya Miloplast mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru.

Ndahimana Sept wari n’umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri cya VTC/Musebeya, kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2017, mu masaha ya mugitondo, yasanzwe mu muferege yapfiriyemo ku Kimisagara hafi y’ikigo cy’urubyiruko (Maison des jeunes)

SP Hitayezu Emmanuel; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko Ndahimana Sept bikekwa ko yaba yaguye mu muferege agahita apfa, bikanakekwa ko yaba yari yanyweye n’ubwo ibi bitaremezwa n’abaganga kuko umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma.

Ukwezi.com

Exit mobile version