Imvo n’Imvano na Faustin Rusanganwa wazengurutse ibihugu 23 muri Afurika n’i Burayi ku igare. Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n’Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 y’ukwa 9 mu 2020. Uyu munsi turaganira na Faustin Rusanganwa wamaze imyaka 5 azenguruka n’igare mu bihugu 23 byo ku migabane y’Afurika n’Uburayi.
Abakurikirana Imvo n’Imvano, si ubwa mbere mugiye kumva ijwi rye kuko mu mwaka wa 2007 ubwo yari amaze imyaka 5 muri urwo rugendo, yavuganye na nyakwigendera Laurent Ndayihurume, icyo gihe yari ageze mu Burundi.
Uyu munsi navuganye na Faustin Rusanganwa ufite imyaka 66 ari iwe i California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho atuye kuva mu mwaka wa 1985. Nagize amashyushyu yo kuganira nawe maze gusoma igitabo yasohoye kuri uyu wa kabiri, kivuga ku buzima bwe yise MY EXILE TO THE WORLD, A CITIZEN OF THE WORLD, bivuga ngo “Ubuhunzi bwanjye ku isi, umuturage w’isi “.
Muri icyo gitabo cy’impapuro 258 aravugamo ibyo yahuye nabyo muri urwo rugendo rwamaze imyaka 5.
Ararambura inzitizi yahuye nazo, uburyo yagiye abyitwaramo n’abagiye bamutabara.
Hari aho usanga yicuza impamvu yiyahuye muri uru rugendo atateguye uko azabaho, hamwe ngo yisangaga aryamye mu mucanga wo mu butayu, atazi iyo ari, agatangira gusenga yiteguye urupfu. Ubundi agakanguka abona inzovu imuhiseho mu mashyamba itamukandagiye ngo imuribate, cyangwa umusambi ukamukiza inzoka mu rurimi atumva. Hari ngo n’aho yaragiye gutwarwa n’uruzi.
Gusa Rusanganwa asanga ibisimba, cyangwa imiyaga, cyangwa inzuzi, atari byo bibi kurusha ikiremwamuntu cyamwangaje kikamukura mu rwa Gasabo, iwabo i Jabana mu bilometero nka 12 uvuye rwagati mu mujyi wa Kigali.
Nubwo uru rugendo rwarimo imvune nyinshi, ngo hari n’abagiraneza yagiye ahura nabo muri ibyo bihugu 23 yazengurutsemo.
Ntabatindiye rero reka Faustin Rusanganwa atubwire ibibi n’ibyiza yahuye nabyo muri uru rugendo yakoze imyaka 5. Muri iki kiganiro mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho na Félin Gakwaya.
Source: BBC