Site icon Rugali – Amakuru

Uyu musaza rwose ngo ni Mpyisi yaretse gusaza yanduranije! Ahubwo se yakwimitse undi Mwami we agaha Bushayija na Benzinge amahoro

‘Bushayija na Benzinge bizabakomerera’. Emmanuel Bushayija wiswe Yuhi V Bushayija aherutse kubonana n’ubwami bwa Portugal mu muhango wari witabiriwe n’igikomangoma Owana Mahealani-Rose La’anui Salazar, kuva kuwa 2 kugeza kuwa 5 Gashyantare 2017, bemeranya gukorana bya hafi.

Aha muri Portugal Bushayija yagiye niho uruhande rutavugaga rumwe n’abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa rwashakaga ko atabarizwa na nyuma yo gutsindwa mu rubanza rwahashyize ikimenyetso kiriho n’ifoto ye.

Nyuma yaho Umwami Kigeli V Ndahindurwa atangiye ndetse agashyingurwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe, Emmanuel Bushayija wiswe Yuhi V Bushayija yaba bene wabo wa Kigeli V n’abandi bahindiro nta n’umwe wigeze ugaragaza akanunu ko kumwiyumvamo na mba.

Mu kiganiro na Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yasobanuye ko ubusanzwe umwami yatorwaga n’undi umubanjirije, ntagire uwo abibwira n’uwo yatoye ntabimubwire ahubwo akabibwira umwiru mukuru bikaba igihango cy’uko atazagira uwo abibwira kuko yizeraga ko icyo gihango cyamwica.

Nyuma ngo iyo undi yatangaga mbere yo kumutabariza, wa mwiru yavugaga amazina y’umwami mushya gusa ngo ibyo byose Kigeli V Ndahindurwa yasize atabikoze, atavuze uzamusimbura.

Ngo iyo byabagaho ko umwami atanga atavuze uzamusimbura, abakuru b’umuryango n’abandi b’inararibonye bo mu gihugu barateranaga kugirango abana b’umwami batarwanira ubwami akaba aribo batora umwami mushya.

Mpyisi yakomeje abwira IGIHE ko ibyo Bushayija ari gukora bitazamugwa neza mu mizo ya nyuma kuko nta muntu n’umwe uzamwita umwami usibye uwamushyizeho.

Ati “Uriya yashyizweho n’umuntu umwe, umwami w’umuntu umwe murabona ari umwami nyabaki? None se Kayibanda ntiyaje akavuga ko akuyeho Rudahigwa? Ni nka Kayibanda ariko we [Kayibanda] yari afite abahutu bamushyigikiye n’abazungu none se uriya se azaba umwami wa nde? Abanyarwanda barihe? Ko yimitswe n’umuntu umwe.”

“Ariko rero iby’ubu niko bikorwa, umuntu aragenda agakora icyo yishakiye. Uha agaciro ikigira aho gikomoka. Ntaho bikomoka kwimikwa kwe. None se wowe umuntu umwe yakwimika umwami koko? Ko ari umuntu umwe wimitse umwami bakaba ari babiri gusa, urumva se bitazabakomerera?”

Mpyisi kandi yanenze ibikorwa bya Bushayija wiswe Yuhi V Bushayija byo kugenda mu mahanga ahura n’abandi bagize ubwami, avuga ko ntaho byigeze biba kuva kera, we akaba abifata nko kwiyamamaza.

Ati “ Reka daaa! Iyo yimaga amahanga yamenyaga ngo uru Rwanda umwami warwo yatangajwe, uwavuzwe ni uyu. Ntiyajyaga kwiyamamaza, oya. Ubuse Perezida w’igihugu ajya kwiyamamaza ngo nabaye Perezida? Igihugu baba bazi ko kiriho bati bene igihugu bashyizeho uyu ngo azabe umwami cyangwa abe Perezida akamenyekana atyo. Ariko najye kubabwira kuko nabo bazamubaza bati ese abanyarwanda bakwimitse bari he? Azababona he? Ntabwo nanze ko aba umwami, ariko umwami agirwa n’ingabo, ingabo ziri he?”

Kuva inkuru ya Bushayija yamenyekana ikurikiye itanga rya Kigeli V Ndahindurwa, benshi bashimangiye ko ari umwami wa Benzinge ku giti cye nk’umuntu wamwimitse. Uyu Bushayija wari utuye mu Bwongereza kuva mu 2000 ni mwene Theoneste Bushayija mwene Yuhi V Musinga, wavukiye mu Rwanda mu 1960.

Emmanuel Bushayija wiswe Yuhi V Bushayija nta muntu n’umwe wigeze umwibonamo mu Bahindiro

Pasiteri Mpyisi yibazaga niba umukarani yimika umwami
Source: Igihe.com

Exit mobile version