Site icon Rugali – Amakuru

Uyu musaza azasiga inkuru mbi imusozi -> Tito Rutaremara yavuze icyo atekereza ku mvano y’igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda

Senateri Tito Rutaremara wabaye umwe mu batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda n’ubwo we yari mu ishami rya politiki, yagaragaje zimwe mu mpamvu akeka ko zihishe inyuma y’ibibazo biri kugaragara mu mubano w’u Rwanda na Uganda, igihugu cyafatwaga nk’icyo Abanyarwanda bisangamo, ariko mu minsi ishize bihindura isura.

Rutaremara w’imyaka 73 ni umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite, akaba mu b’imena batangije Umuryango FPR Inkotanyi ahagana mu 1987.

Abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda bagize uruhare mu ntambara yafashije Perezida Museveni kujya ku butegetsi ndetse Rutaremara avuga ko nk’abaturage basanzwe nabo bari mu ishyaka NRM ryafashaga abasirikare ku rugamba.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Rutaremara yagerageje gusobanura ibyo atekereza byatumye imibanire y’ibihugu byombi ihinduka.

Yakomeje agira ati “Ngira ngo Abanya-Uganda bibwiye ko ubwo kuko ariho twaturutse hariya iwabo, ko bakomeza kugira wenda uruhare mu kudutegeka kandi twebwe tudashaka gutegekwa, ntabwo twifuza gutegekwa.”

Yakomeje agira ati “Bo iyo babitanga hirya bavuga ko batugize (mu rugamba rwo kubohora igihugu) kandi atari byo ni twe twirwaniye ubwacu, ahubwo twarabafashije cyane kurusha uko badufashije. Ariko nabo baradufashije […] kumva ko twabayoboka ariko tugomba ubwigenge bwacu. Icyo ni kimwe.”

Uretse kuba u Rwanda rwaranze gukorera mu kwaha kwa Uganda, icyo gihugu ngo gishobora kuba kitareba neza u Rwanda kubera ubutegetsi bwiza rufite.

Yakomeje agira ati “Bagira gutya bakabona ibintu biragenda neza, iwabo bigenda neza ariko bitari ku murongo nk’uwo dufite, hakazamo akantu k’ishyari.”

Iryo shyari ngo niryo rituma Uganda itanga icyuho ku barwanya u Rwanda, bigatizwa umurindi n’ibindi bihugu nk’u Bufaransa butameranye neza n’u Rwanda, ariko bufite isoko ryo gucukura peteroli muri Uganda binyuze mu kigo Total.

Yakomeje agira ati “Ni utuntu duto nk’utwo tugenda tuza, twaba duturuka kuri iryo shyari, tukongera tugaturuka kuri ibyo bintu by’uko wenda bifuza ko bahora bari imbere yacu, noneho abaturwanya bakaboneraho icyuho banyuramo kugira ngo babikore.”

“Wenda ari iyo RNC ya ba Kayumba bakabona icyuho n’abo Bafaransa nabo bakabonamo icyuho, ni nk’ibyo. Ariko ntabwo birenga inkombe baba bazi ibyo aribyo, muri politiki, ari twe, ari nabo ntabwo dushaka ibyaduteza imvururu. Ariko utwo tuntu tw’abakeba tubaho.”

Ibitekerezo birambuye kuri iyi ngingo; ikibazo cy’abimukira; uburyo umusirikare w’u Rwanda afite amahirwe yo kuyobora igihugu; igihe azagira mu kiruhuko cy’izabukuru; impamvu nta dini agira… ushobora kubishiraho amatsiko mu kiganiro kirambuye Tito Rutaremara yagiranye na IGIHE, kizatambuka ku wa Gatatu giherekejwe n’amashusho.

Rutaremara yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi (1987-1989), Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (1989-1991) n’umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare (1991-1993). Yanabaye umudepite (1995-2000); ayobora komisiyo yo gushyiraho itegeko shinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba senateri.

Rutaremara w’imyaka 73 ni umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite, akaba mu b’imena batangije Umuryango FPR Inkotanyi ahagana mu 1987

Source: Igihe.com
Exit mobile version