Site icon Rugali – Amakuru

Uyu murundikazi w’umubiligi Mugege Olga nawe baramuhitanye muri Hoteli Ubumwe.

Inkuru irimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga niy’ urupfu ruteye urujijo rw’umurundikazi witwa Olga Mugege. Twe tuzi imikorere ya DMI ya Kagame kuvuga ko yiyahuye byaba aribya bindi DMI ya Kagame ikora iyo imaze guhitana umuntu. Ese kuki Olga wabaga mu Bubiligi, wakoze i London yahitamo Kigali kuza kwiyahurirayo?

Isomere nawe ibyo bamwe banditse ku mbuga zabo bavuga uru rupfu rwa Olga Mugege:

Kigali Suicide (?) : Umugore ufite inkomoko mu Burundi akagira ubwenegihugu bw’u Bubiligi yaraye ahanutse mu igorofa ya 10 ya Hotel Ubumwe ahita yitaba Imana. Birakekwa ko yaba yiyahuye gusa RIB ivuga ko yatangiye iperereza.

Duhamagawe na Security manager waho Bosco Kamali
Atubwira ko:

Ari umudamu witwa Olga Mugege 36yrs wavukiye i Bujumbura ariko ID ye igaragaza ko afite bwenwgihugu bwububirigi. Yijugunye avuye muri etage ya 10 ahita apfa.

Inzego z’umutekano zatabaye, Umurambo utwawe ku bitaro Kacyiru.

Iperereza ry’ ibanze ryerekana ko yari asanzwe aza kunywera muri iyi Hotel azanye n’umugabo w’umuzungu.

Uyu munsi yahageze 13hrs anywa Fanta ubwa nyuma ni bwo yatse Mutziig ntoya 1 mbere yo kwiyahura.

Exit mobile version