Site icon Rugali – Amakuru

Uyu munsi tariki ya 27/10/2018, Ingabire Victoire Umuhoza yifatanije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda

Mu Rwanda buri wa gatandatu usoza ukwezi bimaze kumenyerwa ko ari umunsi w’umuganda.

Uyu munsi rero, tariki ya 27/10/2018, Mme Ingabire Victoire Umuhoza, umuyobozi w’ishayaka FDU INKINGI, yongeye kwifatanya n’abaturage bo mu mudugudu w’Amajyambere atuyemo, akagari ka Rukiri ya mbere , umurenge wa Remera mu gikorwa cy’umuganda

Ariko kubera imvura uwo muganda ntiwakozwe neza ahubwo bahise bajya mu nama isanzwe nayo iba iteganywijwe kuri gahunda nyuma yawo.

Iyo nama itangirwamo amatangazo anyuranye, igasuzuma n’ibibazo bitandukanye byugarije abatuye umudugudu, akenshi usanga byibanda Ku mutekano, kwiteza imbere , ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Yanditswe na Mpoze Theophile

Exit mobile version