Site icon Rugali – Amakuru

Uyu munsi ni Musoni none se wowe Kagame umunsi wasebye ninde uzaha amazi umugore wawe n’abana bawe

Ikinamico  Kagame  ari gukinira supa minista James Musoni, umujura mugenzi we, yiyambitse rya koti  rya supa president wintanga rugero ngo utihanganira amakosa mubuyobozi ngo no kwiremereza kwa bamwe muri bo, ihaye abakunda byacitse agashya,  ihaye nabariya bashyitsi be bo muri iriya nama inkuru iryoshye yo guhwihwisa.

Koko nta ncuti Kagame agira murongeye murabyiboneye. Uko abanyarwanda  basamiye hejuru inkuru yuko Musoni wari warigize intakoreka asebye byakamuraburiye ku ikimutegereje hahandi yavugaga ngo azategera Kikwete. Erega iminsi yumujura ni mirongo ine!
Namba na Musoni, bamuhaye induru ye birarangiye, arasebye asanze abandi.  Umuryango we, umugore n’abana be bateye abanyarwanda agahinda. Ariko se wowe Kagame,  Amaherezo yawe azaba ayahe? Umugore wawe n’abana bawe ninde uzabaha amazi umunsi nawe wasebye,a banyarwanda bakakwambura ubusa nkuko bari kubwambura Musoni?
Ngo inkunguzi y’inkware ishoka agaca kayireba. Ibyawe turabitegereje, kandi ntaho uzabihungira, nawe urabizi. Warabyivugiye,  ni igihe gusa.
Source: Inyenyerinews
Exit mobile version