Site icon Rugali – Amakuru

Uyu munsi ni Lt Seyoboka ejo yari Shyaka Kanuma! Ni ryari inkiko za Kagame zizareka abantu bakajya baburana bari hanze?

Lt Seyoboka Azakomeza Gufungwa Indi Minsi 30. Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare mu Rwanda yafashe icyemezo cyo kuguma gufunga Sous Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka mu gihe cy’iminsi 30.
Ni icyemezo umucamanza ukuriye inteko iburanisha Major Gerard Muhigirwa mu rukiko rwa Gisirikare ruri I Nyamirambo yasomye mu gihe gito uruhande rw’uregwa rudahagarariwe. Hari gusa uruhande rw’ubushinjacyaha bwa gisirikare buburana na Sous Lt Henri Jean Claude Seyoboka .

Ubushinjacyaha busaba ko Sous Lt Seyoboka yaba akomeje gufungwa by’agateganyo, bwabwiye urukiko ko bugikora iperereza ku byaha bya genoside n’ibyibasiye inyokomuntu bukurikiranye kuri uyu wahoze mu gisirikare cy’ingabo z’u Rwanda zatsinzwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko kugeza ubu bumaze kubaza abatangabuhamya barindwi gusa kandi ko hari abandi bukeneye kugeraho bukabona kwinjira mu iburanisha ry’urubanza mu mizi.

Lt Seyoboka kuri ubu busabe bw’ubushinjacyaha avuga ko nta mpamvu n’imwe ifatika yatuma akomeza gufungwa by’agateganyo. Avuga ko mu gihe yabazwaga n’ubutabera ku byaha ubushinjacyaha bumurega nta kintu na kimwe gishya yasanze mu bikubiye muri Dossier ya mbere y’inkiko gacaca zamuhamije ibyaha. Agasaba ko urubanza rwakwihutishwa akaburana mu mizi rukava mu nzira.

Umunyamategeko umwunganira Albert Nkundabatware na we inyunganizi ye kuri iyi ngingo ntiri kure y’iya Lt Seyoboka.

Na we avuga ko ubushinjacyaha butagaragaza impamvu nyamukuru bushingiraho busaba kongera igihe cyo gukomeza gufunga by’agateganyo Sous Lieutenant Seyoboka. Uyu munyamategeko avuga ko kuba ubushinjacyaha buvuga ko bugishakira ibimenyetso ku batangabuhamya batanze ubuhamya muri gacaca, ibyo ubwabyo nta shingiro bifite kuko urubanza rwa gacaca umucamanza mu rukiko rwa gisirikare yarutesheje agaciro mbere yo kuburanisha uru rubanza.

Impaka z’impande zombi ziburana umucamanza mu rukiko rwa gisirikare yazisuzumye maze yisunze ingingo z’amategeko yemeza ko ubusabe bw’ubushinjacyaha bufite ishingiro. Yavuze ko ubusabe bw’ubushinjacyaha bwatangiwe ku gihe kandi mu buryo bukurikije amategeko.

Umucamnanza yemeje ko ubushinacyaha buhabwa igihe bukanoza iperereza bwatangiye ku byaha bukurikiranyeho Lt Seyoboka. Nyuma y’ibyo byose, umucamanza yategetse ko Sous Lieutenant Seyoboka akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 ahereye ku munsi afatiyeho icyo cyemezo. Yibukije ko uruhande rwiregura rufite iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo.

Sous Lieutenant Henri J-Claude Seyoboka w’imyaka 50 avuka I Kigali mu karere ka Nyarugenge I Rugenge hazwi nko mu kiyovu.

Yahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe zo ku butegetsi bw’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana. Uyu mugabo yabarizwaga mu itsinda ry’abasirikare barashisha intwaro ziremereye. Yageze mu Rwanda mu mpera za z’umwaka ushize wa 2016 avuye mu gihugu Canada aho yakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi. Ni uwa kabiri woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Canada kuhaburanira ibyaha bya jenoside nyuma ya bwana Leon Mugesera na we wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2012.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bine bikomeye kandi bidasaza bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bukeka ko yakoreye mu Rwanda mu 1994 akiri mu ngabo z’igisirikari cyariho ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana. Ibyo ni icyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside, icyaha cyo gucura umugambi wa jenoside, icyaha cyo gufata no gusambanya abagore ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ibyaha byose Lt Seyoboka arabihakana akavuga ko ari ibihimbano.

Inkiko gacaca za Nyarugenge zari zaramukatiye imyaka 19 y’igifungo adahari.

VOA

Exit mobile version