Site icon Rugali – Amakuru

UYU MUNSI NA JP: UMURYANGO WA DR. SEZIBERA RICHARD UFUNGIYE MU KATO.

Nkuko byumvikanye kuri Radio Itahuka mu kiganiro cy’umunyakuru wayo Jean Paul Turayishimye kitwa “UYU MUNSI”, umuryango wa Dr. Sezibera Richard washyizwe mu kato mu rwego rwo kubabuza kuba hari icyo bavuga bazi k’uburwayi bwe.

Ibi bari gukorera uyu muryango wa Dr. Sezibera Richard akaba ari kimwe no gusonga umuntu warangije kwica ariko ntawabura kubibutsa ko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi.

Ariko Pahulo Kagame ajya ategereza ko ashobora gupfa nawe agasiga umugore n’abana? Ese yibwira ko azashobora kubarinda ari mu muriro utazima wa Shetani? Ibi akorera abamuhetse amenye ko bizakorerwa umugore n’abana be ndetse n’umuryango we muri rusange.

Ntazibeshye ngo yibwire ko ba ngofero muri DMI atuma kwica no gukora amabi tubazi. Oya, uwo tuzi ni Dan Munyuza, Jack Nziza, uyobora RIB Col. Ruhunga Jeannot, Gen Nzabamwita n’abandi bose bayoboye inzego ze akoresha kwica no gushimuta abacu. Kagame ajye yibuka ko uwicisha abandi inkota na we ubwe azicishwa inkota.

Exit mobile version