Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo René Hubert washinze Ibyishimo.com ukurikiranyweho icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri mu idosiye ahuriyemo n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru, Niyitanga Jean Paul n’umuvugabutumwa wo muri ADEPR, Harerimana Steven [Niyibeshaho].
Nsengiyumva na Harerimana batawe muri yombi ku wa 25 Mutarama 2019, Niyitanga afatwa nyuma y’icyumweru. Umushinjacyaha Kangabe Alphonsine yabasabiye gufungwa by’agateganyo igihe cy’ukwezi iperereza rigakomeza kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Yavuze ko video yatambutse yumvikanamo amagambo y’amacakubiri nkuko igaragara muri dosiye n’imvugo zabo ubwabo babazwa mu nzego z’iperereza zitandukanye.
Kangabe yavuze ko Harerimana yumvikanye mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya Ibyishimo iri kuri Youtube cyumvikanyemo amagambo arimo amacakubiri yavugiye mu kiganiro cyavugaga kuri Miss Rwanda 2019 yagiranye n’umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru wa Ibyishimo.com, Niyitanga.
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Harerimana yumvikana avuga ko ‘abahatanira ikamba atari Abanyarwandakazi uretse uwitwa Mwiseneza Josiane ndetse ko nadatorwa hazacura imiborogo kandi bazaba babubitseho urusyo bo nk’imbaga nyamwishi’ ndetse umuyobozi w’ikinyamakuru Nsengiyumva na we yemeye ko ikiganiro gitambuka.
Yanavuze ko Harerimana mu ibaza rye yemeye ko yatanze ikiganiro avuga ko andi marushanwa ya Miss Rwanda yamukomerekeje, anavuga ko abonye Mwiseneza ariwe wamuhagararira, ko ariwe Munyarwandakazi abandi abagereranya n’Abanya-Ethiopie n’Abanya-Misiri.
Ibi ngo bigaragaza ko ayo magambo yavuze yavanaga Mwiseneza mu itsinda ry’abandi amwita Umunyarwandakazi ko ariwe ufite indangagaciro y’Abanyarwanda abandi avuga ko ari abanyamahanga.
Yakomeje avuga ko Nsengiyumva yari aherutse no kumwandikaho indi inkuru ifite umutwe uvuga ngo “Umuvugabutumwa muri ADEPR yatangiye amasengesho yo gushyigikira Josiane ngo azabe Miss Rwanda 2019” muri make nayo ikaba yaravugaga ko nadatorwa hazaba imiborogo mu bantu benshi.
Mu kwiregura, Harerimana Steven yatangaje ko ibyo yavugiye kuri iyo televiziyo ku wa 08 Mutarama 2019 ari amarangamutima n’ubufana kuko na we yaciye mu bukene n’ibibazo kandi ngo yumvise umushinga wa Josiane hari ibibazo wakemura.
Umuyobozi w’Ikinyamakuru, Nsengiyumva Hubert yavuze ko inkuru ariwe wayanditse anayikorera ubugororangingo ariko ko ariyo ari na video yatambutse nta macakubiri arimo. Niyitanga Jean Paul yavuze ko mbere y’uko video ijya hanze yatanze inama asaba ko itasohoka kuko ngo yumvagamo amacakubiri. Baburanye bahakana ibyaha baregwa banasaba kurekurwa by’agateganyo.
Nyuma yo gusuzuma ibyatangajwe n’impande zombi, urukiko rwatangaje ku wa 19 Gashyantare 2019 ko abakekwa baburana bari hanze.
Urukiko rwanzuye ko nta mpamvu yatuma abakekwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo kuko inkuru yanditswe na video, ubushinjacyaha bubifite mu mwimerere kandi bushobora kubikorera ubusesenguzi abakekwa batabibangamiye. Rwasabye ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko ubwo ubushinjacyaha bwari bwabarekuye by’agateganyo (ku wa 4 Gashyantare 2019) mu byo bari bategetswe ntacyo bishe.
Icyaha cyo gukurura amacakubiri giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 164 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ivuga ko umuntu ukoresha imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gitanya abantu, byatuma abantu bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda mu bantu, bishingiye ku ivangura aba akoze icyaha cyo gukururura amacakubiri.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.
Ubumwe bw’Abanyarwanda ntibukinishwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Ndayisaba Fidèle, yatangarije IGIHE ko kuba inzego z’ubutabera zarinjiye muri iki kibazo cy’ababiba ivangura birakwiriye.
Yagize ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda si ubwo gukinishwa. Abantu bagomba kumenya ko hari ibitihanganirwa. Ivangura no gukwirakwiza amacakubiri ni ibyaha bikomeye kandi bibangamiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.’’
Yakomeje avuga ko “Kuba abakekwa bararekuwe ntitwabyivangamo, icy’ingenzi ni uko bikurikiranwa, abo bihamye bakabihanirwa by’intangarugero. Abanyarwanda n’abanyamahanga bakamenya ko bitihanganirwa.’’
Muri gereza ziri mu Rwanda, abagera kuri 71 barafunzwe nyuma yo gukatirwa n’inkiko zabahamije ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri.
Leta z’ahandi ntizihanganira abakora irondaruhu
Ibihano bitangwa ku bahamwe n’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri si umwihariko w’u Rwanda. Ibihugu bihuje amateka narwo, bihana byihanukiriye abatangaza ibyateza umwiryane muri rubanda.
Dufatiye urugero kuri Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abagera kuri miliyoni esheshatu mu 1945, abagaragaweho ivangura n’igisa naryo barahanwa.
Ivangura rikorerwa abo muri ubu bwoko rivugwa mu Burayi n’ibindi bihugu byateye imbere ku Isi, kuri ubu ryakajije umurego kuva Intambara ya Kabiri y’Isi ibaye.
Kuva mu mwaka ushize, abadepite batatu b’abirabura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa babarizwa mu ishyaka En Marche! bandikiwe amagambo yuzuyemo ivanguraruhu, baterwa ubwoba ko bazicwa. Barimo Hervé Berville ukomoka mu Rwanda, Jean-François M’Baye na Lætitia Avia.
Ibikorwa by’ivangura n’irondabwoko byariyongereye aho mu Bufaransa butuwe n’Abayahudi benshi mu Burayi, mu 2018 byazamutseho 74% ( bigera kuri 541) ugereranyije na 311 byo mu 2017.
Nubwo iyi mibare iri munsi y’iyagaragaye mu myaka 19 ishize aho mu 2000 hari 743 na 2002 (936) ariko biteye inkeke ku mudendezo w’umuturage. Ibikorwa by’ivangura byariyongereye kuva mu 2000 ndetse ntibirasubira kuri 69 byagaragaye mu 1999.
Igereranya rigaragaza ko u Bufaransa butuwe n’Abayahudi bari hagati 500 000 na 600 000.
Isesengura rya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ryo kuva mu 1990, ryagaragaje mu mpera za 2016 ko abarenga 2/3 by’ababajijwe bavuga ko ‘‘hakenewe imbaraga nyinshi mu guhangana n’ivanguraruhu’’ mu gihe 83% bahamya ko ababiba ivangura bahanwa bwihanukiriye.
Mu minsi ishize, imva 80 zasanzweho ubutumwa bugaragaza ikimenyetso cy’aba-Nazi (swastikas) mu irimbi ry’Abayahudi riri mu gace ka Quatzenheim, hafi y’umupaka w’u Budage muri Alsace.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko “Ivangura si ikibazo cy’Abayahudi, ni icy’igihugu, ni ikibazo cy’u Bufaransa.’’
Yabwiye abayobozi b’umuryango w’Abayahudi ku wa 20 Gashyantare 2019 ko ishyaka rye En Marche! rigiye gushyiraho itegeko rirwanya ivangura rikorerwa kuri internet.
Perezida Macron yanasabye Minisitiri w’Uburezi gukora igenzura ry’ibigo byabuze abanyeshuri kubera ababyeyi bikanze umuvuduko w’ibikorwa bibiba ivanguraruhu.
Yavuze ko abantu bazahamwa n’iki cyaha bazahagarikwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse aho ubutumwa bwanyujijwe bugasibwa bwangu.