Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Uyu Mitali Protais wahisemo guceceka umunsi zamufashe amatwi ntazadusabe ngo tumutabarize!

Mitali Protais igihe cyose azavira mu bwihisho azahita afatwa -UbushinjacyahaKuri uyu wambere ubushinjacyaha bwongeye kwibutsa ko Mitali Protais wahoze ari  minisitiri w’umuco na siporo nyuma yaho akaba na ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia akiri ku rutonde rwabo bashakisha nyuma yo kuba akekwaho kunyereza umutungo w’ishyaka PL yayoboraga.

Umushinja cyaha mukuru avuga ko nubwo batigeze bamukoraho iperereza ngo afatwe kuko Atari mu Gihugu ariko ko bifashishije Leta mu gusohorara impapuro zimuta muri yombi zamaze gahabwa polisi mpuzamahanga.

Umushinjacyaha mukuru  Mutangana Jean Bosco yagize ati :“ Ntabwo arafatwa kuko yihishe ariko igihe cyose azafatirwa azazanwa mu Rwanda aburane ku byaha akurikiranwehon.”


Mutangana Jena Bosco umushinja cyaha mukuru yemeye ko Mitali akiri ku rutonde rw’abo bashakisha

Mu ntangiriro za Mata 2015, nibwo Mitali Protais yahunze igihugu nyuma yaho ishyaka PL yari amaze igihe kinini abereye umuyobozi ritangarije ko yarigishije umutungo waryo ungana na miliyoni zirenga 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tariki ya 3 Mata 2015, Kalisa Evaritse wo mu ishyaka PL yabwiye itangazamakuru ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hagati ya Mutarama 2013 na Kamena 2014, amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 63 yanyerejwe, muri aya hakaba harimo miliyoni 45 Mitali yakuye kuri konti umunsi umwe.

Depite Kalisa yakomeje avuga ko Mitali yaryojwe ayo mafaranga y’ishyaka, akemera kuyishyura, ndetse akishyuraho make, ariko mu gihe yari asigajemo miliyoni 51 n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo ine (51,640,000Frws) agahagarika kwishyura.Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi mpuzamahanga, Interpol, Mitali Kabamda Protais, arashakishwa kubera ibyaha byo gukoresha nabi umutungo yari ashinzwe gucunga ndetse n’ubujura.


Mitari amaze igihe ku rutonde rw’abashakishwa na polisi mpuzamahanga