Site icon Rugali – Amakuru

Uyu Col Gatabazi ntawamurenganya koko! Ko yafashwe yavuga iki kindi?

Nicuza umwanya nataye: Col Gatabazi wari ushinzwe ibikorwa muri FLN yahishuye byinshi

Nicuza umwanya nataye: Col Gatabazi wari ushinzwe ibikorwa muri FLN yahishuye byinshi. Col Mutabazi Joseph wari ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare n’Imyitozo mu Mutwe wa FLN, ni umwe mu baheruka gufatirwa mu mashyamba ya Congo n’Ingabo za FARDC, ubu ari mu Kigo cya Mutobo aho arimo guhabwa amasomo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

FLN niwo mutwe wakunze kwigamba ibitero byagabwe mu bice byegereye Ishyamba rya Nyungwe, ndetse abari bawurimo benshi barafashwe, barimo Nsabimana Callixte Sankara wari uwubereye Umuvugizi na Nsengimana Herman wari wamusimbuye.

Col Gatabazi uvuka mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira mu Majyepfo y’u Rwanda, ni umugabo w’imyaka 49 akaba afite umugore n’abana batatu.

Avuga ko yagiye mu gisirikare muri Gicurasi 1994, yinjiriye mu ishuri rya gisirikare rya ESM. Gusa kubera ko ingabo za Habyarimana zahise zihunga, ngo yatangiye kubona amahugurwa ya gisirikare ageze ahitwa ku Kigeme, ni muri Gikongoro.

Yagize ati “Tugeze muri Congo tariki 6 Kamena 1996, nibwo baduhaye ipeti rya adjudant, tumaze gukora amahugurwa, nyuma twarakomeje turahunga tugera muri Congo Brazaville.”

Kimwe n’abandi basirikare b’u Rwanda benshi bari bahunze, Laurent Desire Kabila yaje kubatumaho ngo abashyire mu basirikare be bamufashe kurwana, ni uko basubiye muri RDC ndetse bahabwa imbunda, na we abizeza kuzabafasha gufata u Rwanda.

Gatabazi ati “Tugaruka muri Congo tuje kurwanira ubutegetsi bwa Perezida Kabila kuko ni we wari udutumyeho. Tuhageze nagize amahirwe niga amasomo amwe ya gisirikare nko kurashisha imbunda nini, noneho mu 2001 ubwo twari ahitwaga Kamina baje kugenda babara amapeti uko yagiye akurikirana, bampa ipeti rya captain mu gisirikare, icyo gihe twari mu ngabo zafashaga leta, ariko twari tumaze kwitwa FDLR.”

Ubwo Ingabo za Kabila zatsindwaga, aba basirikare bajyanye n’izo ntwaro basubira mu mashyamba, baza kwifatanya n’umutwe wa ALIR warwanyaga u Rwanda, mu 2006 bamugira Major, aba Lt Col, ageze mu mutwe wa CNRD mu 2017 bamugira Colonel.

Yaje gufatirwa mu mashyamba

Muri urwo rugendo nubwo yari muri CNRD Ubwiyunge, yaje guhabwa imirimo muri FLN bafatanyaga. Mu rugendo ingabo za FARDC zirimo rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro, Col Gatabazi yaje gufatwa kimwe n’abarwanyi bagendanaga.

Yakomeje ati “Kugera hano ni inzira ndende kuko twahageze Abanye-congo barimo kuturasa. Nibuka ko twageze mu nzira baradutangira batarusaho turahindukira tujya mu mashyamba, abantu bakajya batwica ariko njye nagiriwe ubuntu abaturage baramfata banzana mu Mujyi witwa Kifunzi, naho mvayo ngezwa ahitwa Nyamiyonga, nibwo twageze i Bukavu twambukira ku mupaka wa Rusizi tugera Mukamira.”

Iyo witegereje Gatabazi, ni umugabo muto, ndetse avuga ko yakundaga gusenga cyane, ku buryo mu ishyamba bamwitaga Ave Maria cyangwa ‘Ndakuramutsa Maria’. Yarafashwe, we ari i Mutobo hamwe n’abandi babaye mu gisirikare, mu gihe umuryango we uri i Nyarushishi ahajyanwe imiryango itari mu gisirikare.

Avuga ko ubu afite icyizere cy’ubuzima bushya, cyane ko mu ishyamba bitamuhiriye ndetse ngo n’abo babanaga ntabwo bamushiraga amakenga.

Ati “Icyizere cya mbere ndagishingira kuri leta, nimpa akazi nzagakora, nibanshyira mu gisirikare nacyo nagikora, aha niho nabona n’uwo mushahara ukamfasha gushinga ubuzima, nkubaka inzu nkanagira umuryango. Ariko na none ntabonye akazi muri leta nakwiyambaza inshuti n’abavandimwe kuko Abanyarwanda barakundana, hari abo twiganye nabo bagize icyo bamarira nagira agashinga gaciritse nakora nkiteza imbere.”

“Gusa numva ahanini leta imfashije nkabona akazi nakora, byanakunda nkaba nakomeza amashuri nkiga kuko ubumenyi mfite ntabwo numva bumpagije ku buryo nabushingiraho.”

RDC yari yarabemereye ubufasha, Tshisekedi arabisenya

Col Gatabazi avuga ko yari mu gice kiyobowe na Gen Wilson Irategeka afite agace k’abasirikare 16 n’imiryango yabo, ariko ubusanzwe yahabwaga amategeko na Lt Gen Hamada, agakorana na CNRD na FLN. Gusa ngo hari hashize umwaka atavugana nabo, akabarizwa mu gice kirimo abasirikare bari hagati ya 800-1000.

Yakomeje ati “Njye ndi umusirikare, sinigeze njya mu bya politiki, baratubwiraga bati duhangane na Kigali dukureho ubutegetsi buriho dushyireho ubwacu, ariko dushinga umutwe CNRD byari ukugira ngo tubone uko dutaha mu mahoro, kubera ko abayobozi bari batuyoboye muri FDLR bashinjwaga Jenoside baranashyiriweho ibihano mpuzamahanga.”

“Dushinga uyu mutwe twibwiraga ko tugiye kugirana ibiganiro na Congo kandi koko iranadukundira tugirana ibiganiro, itwemerera ko igiye kuduherekeza ikatugeza iwacu mu Rwanda, nyuma nibwo haje kwinjiramo ba Paul Rusesabagina n’abanyamahanga bandi, ibyari ukuganira n’u Rwanda Congo idufashije birahinduka, nibwo batangiye kwinjiza abasirikare muri Nyungwe.”

Yahishwe ibitero byo muri Nyungwe

Col Gatabazi nk’uwari ushinzwe ibikorwa (J3) muri FLN, avuga ko ubundi ari we wakabaye yarateguye ibitero byo muri Nyungwe, ariko ngo byakozwe mu buryo bw’ibanga, nabo bakabyumva byabaye.

Ati “Amakuru yatugeragaho bakayatubwira, ariko burya icyaha ni gatozi, sinigeze mbigiramo uruhare. Hari abari bashinzwe kubitegura bakaba ari nabo bohereza abantu muri Nyungwe, sinigeze mbona akanya ko kubitegura ahubwo numvaga ngo hakozwe iki, ahanini hagendaga abantu baziranye.”

“Muri uyu mutwe hari abantu barebaga bakabakeka, nkanjye nari mu bantu bakeka ko bakorera Leta ya Kigali, ntabwo bakundaga kumbwira amabanga menshi cyane cyane ayo muri Nyungwe, njye n’urupfu rwanjye nzapfa mvuga ko iyo dosiye ntacyo nyiziho, uretse kuyisoma mu binyamakuru.”

Abajijwe impamvu bagenzi be bamukekaga, Gatabazi ati “Ni ukubera isura yanjye nta kindi, n’ubu muze no kubaza bariya bantu bazi ko ngo arinjye wabacyuye nkoresheje Monusco, ni icyaha mfite kuri bo.”

Hejuru yo gukekwa amababa, Gatabazi yagiye azamurwa mu ntera kugeza ubwo agirwa umuyobozi, ariko rimwe na rimwe ngo bikaba ku izina.

Ati “Imyanya ikomeye nayihabwaga n’ubumenyi bwanjye, umuyobozi w’ingabo yabonaga ko ngomba gukora kubera ubwonko bwanjye, urabona ko mfite agasura keza ndetse nambaye neza, no mu buhungiro niko nari meze, babonaga umuntu umeze gutyo bakavuga bati ariya mafaranga arya ni ayo avana i Kigali, nicyo kibazo njye nagize.”

Agaruka ku nkomoko y’amafaranga yatumaga agira agasura keza, ati “Nari mfite inshuti n’abavandimwe bakandanwaho, ubundi ngahinga. Nari mfite abo twiganye mu mahanga, hari abavugaga bati reka tugire icyo tumumarira bakanyoherereza nk’amadorali 20.”

Yicuza byinshi

Col Gatabazi yakomeje ati “Icyo nicuza ni umwanya nataye n’igihe natesheje ubuyobozi bwafashe akanya bukaza kuduhiga bugatakaza n’ibikoresho.”

Avuga ko we yagize amahirwe agafatwa akazanwa mu Rwanda, ariko hari bagenzi be bishwe barimo Lt Col Festus waguye ku rugamba.

Komiseri muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Fred Nyamurangwa, avuga ko ikigo cya Mutobo kimaze kunyuzwamo abarenga ibihumbi 11, bahabwa masomo atuma basubira mu buzima busanzwe ndetse bakiteza imbere.

Barimo Brigadier General umwe, ba colonel bane, ba lieutenant colonel batatu, ba major babiri, ba captain bane, lieutenant umwe na ba sous-lieutenant icyenda.

Igihe

Exit mobile version