Uyu Busingye wananiwe guhangana mukuru we Dennis Karera afunzwe niwe uri gusaba polisi GUHANGANA?

POLISI Y’IGIHUGU YASABWE GUHANGANA N’IBIHE BIGOYE ISI IGEZEMO. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye asaba Polisi y’Igihugu gukoresha ubushobozi igihugu gifite igahangana n’ibihe bigoye isi igezemo.

Bimwe muri ibyo bihe bigoye isi ihanganye nabyo muri iki gihe, nk’uko Ministiri Busingye abivuga, bishingiye ku ntambara, ihungabana ry’ubukungu, ihindagurika ry’ikirere n’ibiza.

Ibyo Minisitiri Busingye yabitangaje mu gikorwa cyo kwambika ipeti rya ‘Assistant Inspector of Police (AIP)’, abofisiye bato 413 bashoje amahugurwa mu Ishuri rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Yagize ati ”N’ubwo ibyo bibazo byose byugarije isi, abayituye twese dukeneye kubaho mu bwisanzure n’umudendezo bizira umutekano muke n’ibindi biwushamikiraho”.

“Ibyo ntibishobora kubaho hatabayeho ubufatanye. Amahoro twifuza twayageraho ari uko twebwe ubwacu tuyishatsemo, ni muri urwo rwego Polisi y’Igihugu isabwa kwiyubakira ubumenyi ikoresheje ubushobozi igihugu cyacu cyifitemo”.