Nkuko nabibemereye mu nyandiko yanjye y’ubushize ko nzabagezaho amakuru arambuye y’uwo musazi James Musoni w’umwicanyi Paul Kagame. James Musoni ninde?
Kuva umwicanyi Kagame yaba perezida w’u Rwanda muri 2000, James Musoni yagiye abona imyanya myiza muri iriya leta y’agatsiko. Muri iyo myanya harimo kuba yarabaye komisri wungirije w’ikigo gishinzwe imisoro (Rwanda Revenue Authority), nyuma aza kuba komiseri mukuru w’icyo kigo, yaje kuba Minisitiri w’ubucuruzi, Minisitiri w’imari, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu none akaba ari Minisitiri w’ibikorwa remezo.
Muri iyo myanya yose ku butegetsi bw’umwicanyi Paul Kagame, James Musoni yari inkora mutima y’umwicanyi Kagame mubyerekeye inyerezwa ry’umutungo muri izo minisiteri zose. Mu myaka icumi ishize kugeza ubu, umwicanyi Paul Kagame yagiye aha James Musoni kuyobora minisiteri zo yabonaga zihabwa infashanyo. Mu mikorere ye, abakoranye nawe bya hafi, bemeza uburyo atari ashoboye akazi, atari afite ubushobozi akaba yarananiwe kuyobora. Muri make, nta bushobozi afite bwo kuyobora mu mwanya uwo ariwo wose.
Muri 2006, kubera kuba yari azwiho kunyereza umutungo mw’izina ry’umwicanyi Paul Kagame, James Musoni bari baramuhaye izina rya Hadji Hussain Radjabu, bamwitirira uwari secreteri jenerali wa CNDD – FDD wari warabaye umwana muri politike y’u Burundi. James Musoni yishimiraga aka kazina kandi yaragakunze cyane, nubwo bamuhamagaraga Hadji kandi atari umusilamu akaba ataranagiye mu mutambagiro mutagatifu i Maka.
Nyuma y’urupfu rwa Aloyiziya Inyumba mu kwa cumi na kabiri 2012, wapfuye bamuroze, James Musoni bamugize umukuru w’ikigo Crystal Venture bamuha no kuyobora n’ibindi bikorwa by’imari by’umwicanyi Paul Kagame. Ari mu bantu bake bazi amakonti y’umwicanyi Paul Kagame ari hanze y’igihugu, azi neza umutungo wa Kagame nyuma y’imyaka myinshi ayoboye iyo mafia muri kariya gatsiko k’ubutegetsi.
Nyuma y’iyo myaka yose , no kuba yari ikegera cy’umwicanyi Paul Kagame n’umuryango we, ubushobozi bwa James Musoni bwagiye bukura muri buriya buyobozi bw’agatsiko, akaba ariyo mpamvu bamwitaga Minisitiri w’igitanganza.
Ariko mw’ijambo umwicanyi Paul Kagame yavuze mugihe yafungaga umwiherero w’abayobozi wabereye i Gabiro ku taliki ya 2/03/2018; italiki ubwamamare bwa James Musoni bwakendereye. Umwe mu bakozi bakuru b’umwicanyi Paul Kagame yambwiye ko iryo jambo nta wundi ryari rigamije gusenya uretse minisitiri James Musoni.
Muri iryo jambo, umwicanyi Paul Kagame yabajije impamvu abayobozi bakuru bahabwa ibyubahiro byinshi kugera naho ababungirije babatwaza amakoti n’ibikapu byabo. Uwo muntu wangejejeho ayo makuru wo mu biro bya perezida w’igihugu yambwiye ko ntawundi ukora ibintu nk’ibyo uretse James Musoni, ambwira ko abandi ba minisitiri batinya ababungirije kubera uburyo baha raporo umwicanyi Paul Kagame. Yambwiye ko Jenerari James Kabarebe, minisitiri w’ingabo abikora ariko ko bitandukanye kubera ko we yemerwe kuba afite abamufasha 2 (ADCs) kandi igisirikare cyemerera abajenerari kugira abafasha babatwaza imbunda, amakoti, ibikapu n’ibindi….
Muri iryo jambo rirangiza umwiherero, umwicanyi Paul Kagame yivugiye ko we ubwe yahamagaye abo bayobozi akababwira kuri uko kwiremereza. Yakomeje avuga ko n’igihe bari baje muri uwo mwiherero bamwe mu bungirije ba minisitiri baje biruka ngo baje gufatira imyanya abo bayobozi – ba minisitiri; muri za bisi bagombaga kugendamo nubwo batari bugendane nabo muri izo bisi. Yavuze ko azi neza ibyabaye muri izo bisi.
Nk’uko uwo muntu ungezaho amakuru nizeye cyane yabivuze, umuntu umwicanyi Paul Kagame yavugaga yari James Musoni. Inshuro nyinshi yamubwiye ngo areke kwiremereza anamubaza impamvu abantu bamutinya. Igihe cyose ugiye mu ruzinduko aho ariho hose mu Rwanda, byose birahagarara. Kubera iki? Kuri Kagame, ntawundi muntu ashaka ko baha ibyubahiro mu Rwanda utari we. Ariko buri munsi bamuha raporo y’ukuntu abanyarwanda cyane cyane abakozi ba leta batinya James Musoni.
Ku taliki ya 25/02/2018, mbere y’uko bajya muri uriya mwiherero i Gabiro, Christian Rwakunda, uwungirije minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, yarazindutse ngo aje gufatira bosi we James Musoni umwanya wo kw’idirishya muri bisi. Umwicanyi PaulKagame yaje kumenya ibyo byose kubera uriya muco wo kunekana hagati yabo no gutanga raporo. Ibi byose nibyo byamuteye kuvuga nabi, gutukana muri ririya jambo yavuze arangiza umwiherero.
Muri rirya jambo. umwicanyi Paul Kagame, yanenze cyane uburyo ibikorwa remezo bikorwamo, yanenze abari aho bose usibye we, kandi iyo minisiteri iri mu maboko ya James Musoni. Uwo muntu umpa amakuru nizeye, Yambwiye ko iminsi ya James Musoni ibaze kandi ko nyuma y’uriya mwiherero, umwicanyi Paul Kagame yarimo ateganya kuba yahindura ubuyobozi bw’iriya minisiteri. Gahunda yo guhanantura ubushobozi bwa James Musoni ikaba yaratangiye, umwicanyi Paul Kagame yamuburiye kenshi amubwira ko azamuha undi muntu uzita kubyo gutanga amasoko, ubwo bushobozi bukaba bwarahawe inkoramutima y’umwicanyi Paul Kagame ariwe Francis Kaboneka.
Kuva umwiherero wa 15 w’abayobozi warangira, James Musoni arahangayitse mu ubuzima, nibwo buzima abayeho, kuba atazi neza ikizakurikira, ubwoba bwatashye uwo mu minisitiri w’igitangaza. Umwicanyi Paul Kagame azi neza igihe azakubitira! Azi neza uwo asamuzimbuza, azakoresha yarangiza akamwirukana igihe atakimukeneye. Niba ugize Imana akohereza ku gatebe n’aho ubundi aguha i tike ikujyana gusa mu kuzimu ntayo kukugarura akwihera.
Yanditswe na Rpf Gakwerere