Site icon Rugali – Amakuru

Uwo mukecuru mubona ari mu kiciro cya 3 arabura intambwe imwe ngo abe nk’uko inzego za Leta ya Kagame zabyemeje.

Mundebere imikorere ya Leta ya Kigali! Ni agahinda gusa pe.

Umukecuru mureba ku mafoto n’inzu ye mubona yitwa Nyirandimugaka umunya Kibuye i Rubengera uko mumubona ari mu kiciro cya 3 arabura intambwe imwe ngo abe umuherwe kaminuza nk’uko inzego za Leta ya Kigali zabyemeje.

Uyu mubyeyi yarwaje umukobwa we w’imyaka 25 wamufashaga guhingira abantu ngo babine uko babaho,none umukobwa we amaze iminsi ine (4) yitabye Imana mu bitaro bya Kibuye .

Yabuze ubwishyu none yimwe umurambo.Uyu muryango witabaje inzego nazo ziwuhirikira ku bitaro ngo bumvikane,ubwumvikabe n’ibitaro nta bundi ngo bagomba gusinyana uko bazishyura 250.000 y’amanyarwanda.

Uyu murwango nawo uravuga ko batasinya ntaho bayakura ngo cyane ko amakosa yakozwe n’inzego za Leta ya Kigali zibagira abakire kandi ari abakene bo gufashwa,ubona ko uzemera ugahebera urwaje ibitaro bikawishyingurira.

Amakuru twahawe n’umuntu avuga ko nyakwigendera iyo minsi yose atashyizwe mu cyuma gikonjesha,ngo amafaranga atiyongera,birumvikana ubu ari kwangirika.

Ubu mama wa nyakwigendera nawe yafashwe n’uburwayi kandi nawe nta mutuweli afite,ng’aka akaga gakomeje kwibasira rubanda,gaturuka kandi ku bwishongozi,agasuzuguro,ubwirasi umuntu atanatinya kuvuga ko harimo n’ubugome bw’abo bagaga bagaragiye ingoma,birirwa bakina rubanda ku mubyimba

Mumbwire koko aho abakene mu Rwanda turaza kujya!

Ibibazo byugarije rubanda ariko itekinika rya Kigali ngo barakize cyaneee

Gusa kabitera iragaragara kandi nicyo ishyaka PS Imberakuri tugomba gufatanya na rubanda kuyisezerera burundu, bityo tukagira amahoro arambye.

Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera,Imana imwakire mu bayo.

Mwizerwa Sylver

Exit mobile version