Site icon Rugali – Amakuru

Uwo Kagame atazafunga ni nde? —> Uwahoze ari Minisitiri Evode Imena afunze ashinjwa itonesha

Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo Kamere Evode Imena yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo gutanga ibyangombwa mu buryo butari bwo ndetse n’itonesha.

Mu kiganiro kigufi Makuruki yagiranye n’Umuvugizi wa POlisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, yavuze ko Imena yatawe muri yombi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize hamwe n’abandi bantu babiri.

Avuga ko bakiri mu iperereza ry’ibanze ariyo mpamvu nta byinshi babatangazaho.

Imena n’abo bafatiwe hamwe bafungiwe kuri imwe muri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali nkuko ACP Badege yabitangaje.

Bivugwa ko bimwe mubyo ashinjwa byaba bifitanye isano n’icukurwa ry’amabuye y’agaciro.

Imena yagiye muri Guverinoma mu mwaka wa 2013, avanwamo mu Ukwakira umwaka ushize.

Makuriki.rw

Exit mobile version