“Birashoboka ko nshobora no gufungwa” Umunyamakuru Mugabe Robert. Umunyamakuru Mugabe Robert nyiri kinyamakuru Greatlakesvoice.com yatangaje ko abizi neza ko azafungwa ndetse yiteguye kujya muri gereza nyuma yo gushinjwa kugambanira igihugu no kwangisha abaturage ubuyobozi nkuko abyivugira ko aribyo ashinjwa. Ni Kuwa 23 Mutarama 2017 abajijwe niba akitaba kuri Polisi avuga ko akitaba buri munsi ndetse avuga ati:“birashoboka ko nshobora no gufungwa”.
Abajijwe ibyo ashinjwa yavuze ko bamushinja kugambanira igihugu no kwangisha abaturage igihugu kandi akavuga ko abizi neza ko azafungwa.
Mugabe Robert nyiri kinyamakuru Greatlakesvoice.com na Ibiyagabigari akaba ashobora gusanga undi munyamakuru Shyaka Kanuma muri gereza nyuma yo kuvuga ko yizeye neza ko azafungwa ibyaha ashinjwa biramutse bimuhamye.
Ibyaha ashinjwa byo kugambanira igihugu no kwangisha abaturage igihugu n’ibyaha bikomeye cyane ndetse bihanishwa ibihano byo gufungwa igihe kirekire.
Uretse ikibazo cyo kugambanira igihugu ashinjwa, Robert Mugabe avuga ko Polisi iherutse kumufatiraho imbunda ubwo yari atwaye imodoka agiye gusura nyina umubyara mu Mutara bakamujyana akarara yicaye kuri Polisi I Rwamagana.
- Mugabe Robert nyiri kinyamakuru Greatlakesvoice.com na Ibiyagabigari
Robert Mugabe akaba yarabitangarije kimwe mu binyamakuru byandikira kuri murandasi Kuwa 31 Mutarama 2017 aho agira ati “naraye kuri Polisi I Rwamagana nicaye banyambitse amapingu mu gitondo nka saa yine bambwira ko hari ibyaha nakoze birimo umuvuduko na viyore banyishyuza ibihumbi mirongo itanu ndabyishyura ariko bantegeka gushaka umushoferi ndamushaka babona kundekura”.
Undi munyamakuru Shyaka Kanuma akaba yarakatiwe iminsi 30 yagateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha ashinjwa birimo impapuro mpimbano no kunyereza imisoro ya Leta.
Kuri iki kibazo Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ARJ ku kibazo cya Robert Mugabe, Muganwa Gonzaga umunyamabanga nshingwa bikorwa w’iryo shyirahamwe yagize ati: “ikibazo cya Mugabe Robert turakizi gusa kuba ahamagazwa na polisi n’uburenganzira bwa polisi kumuhamagaza mu gihe hari amakuru bamushakaho ariko nanone umunyamakuru afite uburenganzira bwo gushaka amakuru aho ariho hose niyo haba hanze y’igihugu cyangwa akavugana n’abantu bose ashaka”.
Tubibutse ko hashize igihe hari n’umunyamakuru waburiwe irengero witwa Ndabarasa John umaze igihe atagaragara.
Bruce MUSHUMBA
Imirasire.com