Site icon Rugali – Amakuru

Uwo Kagame atazafunga ni nde? –> Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi yatawe muri yombi na Polisi (YAVUGURUWE)

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango ni uko Polisi yataye muri yombi Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi ( Rusizi International University-RIU) kuri uyu mugoroba wo ku italiki ya 8/2/2017 akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Kamembe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Theobald Kanamugire yemeje aya makuru avuga ko Dr. Gahutu akurikiranweho ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano.

Iyi Kaminuza yakunze kuvugwamo ibibazo by’abanyamigabane bagiye batumvikana ku micungire yayo ibi byiyongereyeho n’ikibazo cyo kwigisha amashami idafitiye uburenganzira bwo kwigisha.

Andi makuru Umuryango wamenye ni uko Dr. Gahutu ashobora no kuzabazwa uburyo yabonyemo ibyangombwa bya Kaminuza. Bikaba bikekwa ko inyandiko zimwe zifashishijwe mu gusaba ibyangombwa ari impimbano.

Inama y’Igihugu y’Uburezi (High Education Council-HEC) niyo igenzura ubusabe bw’abifuza gushinga Kaminuza niba bwujuje ibisabwa binajyana n’amashami basabira gutangiza.

HEC ikora raporo y’abo yasanze bujuje ibisabwa n’amashami basaba ikayishyikiriza Minisiteri y’Uburezi nayo igatanga ibyangombwa binyuze mu Inama y’Abaminisitiri.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko ku cyangombwa cyari cyahawe Kaminuza ya RIU itangira mu mashami yari yemerewe kwigisha iry’Ubuganga n’agashami k’Ubukungu atari arimo.

Ntituramenya neza niba HEC yari izi ko koko iki kigo kigisha amashami atemewe ariko zimwe mu nshuro abakozi bayo basuye iyi Kaminuza hari iyo basabye ko amashami atemewe yafungwa.

Muri raporo Umuryango ufitiye kopi ntibavugaga amazina yayo mashami ndetse n’aho abanyeshuli biga amashami atemewe bazerekeza. Iki gihe abigaga ubuganga bari bageze mu wa kabili.

Dr. Gahutu Pascal, yafatanyije n’abantu batandukanye mu gushinga iyi kaminuza; barimo Depite Theobard Mporanyi, Uwari Meya w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, uwitwa Abdul Karim Kayihura ndetse n’umunyemari w’umunyakenya witwa Thimoty Ngatia Nyute .

Inama y’Abamisitiri yo kuwa 20/3/2015 niyo yemereye Rusizi International University gutangira kwigisha nka kaminuza yemewe mu Rwanda.

Mu rwego rwo gukorana na Minisiteri no gukurikirana aho gusaba ibyangombwa bigeze, aba bashinze kaminuza basabye ko Dr. Gahutu yabikurikirana ndetse bamutorera kubahagararira mu mategeko.

Ibibazo no kutumvikana byaje kuvuka ubwo iyi Kaminuza yabonaga icyangombwa kuko abanyamigabane bifuje gushyiraho ubuyobozi butari inzibacyuho ariko bavuga ko Dr. Pascal Gahutu yanze kuburekura.

Abanyamigabane bafatanyije na Dr.Gahutu gushinga kaminuza bakomeje kumushinja akayihayiho ko kuyibahuguza naho we akabashinja kumuterarana no kuba ntacyo bamufashije mu rugendo rwo kuyishinga, inzego ziyambajwe zose nta muti ufatika zatanze kuri ibi bibazo.

Muri 2015 Dr. Gahutu yandikiye Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Polisi yishinganisha ko mu banyamigabane bagenzi be batangiranye Kaminuza harimo abashobora kumwica.

Umuryango.rw

Exit mobile version