Site icon Rugali – Amakuru

UWO KAGAME AHAZE DORE UKO BIGENDA

Yanditswe na Benito Kayihura

Nkuko tubikesha Bibiliya mu gitabo cyayo cya Esiteri Gen Haman wari Umugaba mukuru w’ingabo muri Empire y’Abaperise ( Persian Empire) yagiranye ikibazo n’Umuyahudi witwaga Moludekayi wari waranze kumuterera isaruti ku mpamvu z’ukwemera kwe nuko undi arebye kumwica wenyine abona byaba ari agasuzuguro atamwicanye n’abayahudi bose ngo bibere n’abandi akabarore, yagiye mu matwi y’Umwami Ahasuerus asaba uruhushya maze araruhabwa nuko Umwami aca iteka ko abayahudi bose bicwa. Haciye iminsi Gen Haman yasize ashinze iwe igiti cyo kubambaho Moludekayi nuko ajya gusaba Umwami uruhushya rwo kumwica, yahuriranye nuko abakarani (Secretaires) bari bari kumusomera inyandiko zo mu bubiko (Archives) kuko iryo joro yari yaraye abuze ibitotsi nuko General asanga bageze kuzivuga ukuntu Moludekayi yigeze kumva abasirikare bari gupanga kwica Umwami akabibwira abamukuriye umugambi ukaburizwamo, Umwami yahise abaza icyo bamuhembye asanga ntacyo abajije umuntu mukuru uri hafi aho asanga ari Gen Haman ahita asaba ko yinjira nuko aramubaza ngo uwo Umwami yishimiye akaba ashaka kumuha icyubahiro wumva bamukorera iki?

Kuko Gen Haman yari umutoni kuri Shebuja yahise mu mutima yibwira ko ariwe Umwami ashaka kugororera nuko asubiza umwami ati “umuntu umwami yishimiye agashaka kumuha icyubahiro, bazane umwambaro wa cyami umwami ubwe yambara, bazane n’ifarashi umwami agenderaho itamirijwe ikamba. Maze uwo mwambaro n’iyo farashi babihe umwe mu batware b’umwami bakomeye, bawambike uwo muntu umwami yishimira agashaka kumuha icyubahiro, hanyuma bamushyire ku ifarashi anyure mu mugi ku karubanda ayiriho, bagende barangururira imbere ye bati ‘uku ni ko bagenzereza umuntu umwami yishimiye agashaka kumuha icyubahiro.’” Umwami ahita abwira Hamani ati “gira vuba ufate umwambaro n’ifarashi, maze ugende ukorere Moridekayi Umuyahudi wicara mu irembo ry’umwami ibyo wavuze, kandi mu byo wavuze byose ntugire na kimwe usiga kidashohojwe.”

Hamani aragenda afata uwo mwambaro n’ifarashi, awambika Moridekayi, amunyuza mu mugi ku karubanda ahetswe n’iyo farashi, kandi agenda arangururira imbere ye ati “uku ni ko bagenzereza umuntu umwami yishimiye agashaka kumuha icyubahiro.” Ibyo birangiye Moridekayi agaruka ku irembo ry’umwami, Hamani na we ahita ajya iwe ameze nk’uwapfushije kandi yitwikiriye umutwe.

Ejo ikinyamakuru igihe ubusanzwe bigoye gutandukanya n’umuvugizi wa Leta cyasohoye inkuru ivuga ukuntu ngo Ministre James Musoni ari gushinjwa gusenya urugo rwa Demobe Capt Safari ndetse no kugira uruhare mu gutuma inzu ye itezwa cyamunanara ibi ngo akaba yarabifatanyije nuwahoze ari umugore we Kayitesi, Nge sinje hano kuvuga ko bamubeshyera biriya atabikoze kuko abamuzi bya hafi cyane bamuziho ingeso y’ubuhehesi, ndetse na Charles Kabonero yigeze kubikoraho inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Umuseso mu 2007 avuga ukuntu Musoni icyo gihe wari Ministre w’ubukungu yagurishije Petrorwanda n’ibigega bya Essence biri mu Gatsata kuri Kagame ku giciro gito bisa nko kumwihera ku buntu, Kabonero yakomeje avuga ukuntu Ministre Musoni ari umuswa mu by’ubukungu ariko akaba afite imbaraga n’igitinyiro akura kuba inshuti y’akadasohoka ya Perezida Kagame, uyu Mugabo yigeze no gusinya rapport y’umwimerere batarayitekinika hanyuma droit de l’homme iyitanzeho reference u Rwanda rurasakuza nkuko nubu rubikora iyo bavuze amafuti yabo, hanyuma HRW ibahaye reference yaho bakuye ayo makuru batangira kugenza ibintu gake nuko abanyamakuru babajije Ministre Musoni ukuntu asinya ibintu Leta itemera avuga ko ngo yasinye rapport atayisomye ngo amenye ibirimo.

Musoni yagiye agira imyanya ikomeye mu gihugu izwi ariko ibyo yakoraga bitazwi ni nabyo byamuhaga imbaraga n’igitinyiro bagenzi be b’aba Ministre batagiraga ibyo akaba ari ukubikira Kagame ibyibano n’ibisahu agenda yiba aho abashije nuko ashoboye, mu yandi magambo Kagame na Musoni bari bahujwe n’ubujura kandi nkuko tubizi ubushuti bushingiye ku bujura ntibujya buramba, amabandi akesnhi ajya inama zo kwiba ashyize hamwe bigakunda ariko kugabana ibyibano aha niho hakunze kuvuka ibibazo.

Ku bantu bari basanzwe bazi imbaraga n’igitinyiro bya Min Musoni bakaba n’abasomyi b’ikinyamakuru igihe nta kabuza ko bikanze babonyeho iriya nkuru ivuga ku gifi kinini kimaze imyaka 24 cyogoga mu nyanja y’ibifaranga bya FPR ari nako gitamira utu-damu/udukobwa tw’abandi nako udufi tw’abandi cyaba nacyo kiguye mu rushundura rw’uwacyoroye ndibaza ko hari nabaketse ko bayobeye kuri website za oppositions.

N’abantu bake bari mu myanya ikomeye ku butegetsi bwa FPR wasanga badafite imiziro kuburyo ahubwo hari igihe wagirango kubona umwanya wo hejuru bisaba kwitandukanya n’ubunyangamugayo ariko ntushobora kubona habe na rimwe hari ikinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda kivuga ku makosa n’amanyanga yabo igihe cyose Kagame akibashyize kw’ibere, iyo rero ubonye ibinyamakuru mu Rwanda bitinyuka kwandika ku muyobozi ukomeye byongeye umutoni wa Kagame icyo gihe umenya ko Kagame yakujugunye mu kimoteri

Nkuko twatangiye iyi nkuru tureba uko bagenzereza uwo Umwami yishimiye dore no mu Rwanda ikizakubwira uwo Kagame yahaze:

1. Bitangira ibinyamakuru mu Rwanda byandika amafuti yawe

2. Bigakurikirwa no kukwambura imodoka y’akazi

3. Kukwambura abari basanzwe bakurinda bagatangira kukurindisha abajepe

4. Kugufungira murugo

5. Kukwambura Passport

6. Gufunga Business zawe zose no gufatira amafaranga ufite muri Bank

7. Kuguca ku nshuti n’abagenzi

8. Kwirukana abantu bose wahaye akazi n’amashumi yawe

9. Kwirukana mu kazi abantu ba hafi mu muryango wawe

10. Guteza cyamunara imitungo yawe.

Muri ibi byose bike gusa nibyo bitaraba kuri Min Musoni ariko nawe n’ikibazo k’igihe gusa ubundi akaza kumva icyo abandi bamurushije, ubundi ubusambanyi mu Rwanda mu bayobozi bakuru cyane abasirikare bureze kuburyo ibi ataribyo Umuntu wari ukomeye nka Musoni yazira kuko na Kagame ubwe agira iyi ngeso y’ubuhehesi byagera kuri Kabarebe byo bikaba agahomamunwa kuko yamaze abana bato abanduza Sida ariko ikinyamakuru igihe ibyo ngo ntabyo kizi kizabimenya yenda umunsi Kagame abonye ko ari ngombwa kwimwirukana ku mpamvu zidafite aho zihuriye nibyo azaregwa icyo gihe,

Abanyamakuru bo mu Rwanda bage baba abanyamwuga banavuge ku makosa y’abakiri kw’ibere. Ninde koko warusha Gen Kabarebe gukunda abagore no gusenya ingo z’abandi? Gen Kabarebe akiri Chef d’etat Major yari afitanye umubano udasanzwe n’uwahoze ari Meya/Perefe w’umugi wa Kigali Dr Aisa Kirabo Kakira umunsi umwe yamujyanye muri Hotel nkuko yari yarabigize akamenyero nuko umugabo we wari Capitaine icyo gihe aba yabimenye ahita afata imbunda ajya ku rugi rw’icyumba barimo ahatera agatebe ategereje Kabarebe ko asohokamo agahita amumena umutwe, umukozi wa Hotel yaramubonye ( Doreko n’abenshi aba ari ba Maneko) nuko ahita aterefona Kabarebe amubwira ko Capt Kakira yariye karungu amutegeye ku muryango nuko Kabarebe amaso arayakanura abuze icyo akora ahamagara Abakuriye Capt ngo bamubwire aze ku kazi arakenewe byihutirwa, undi bamuhamagaye yanga kuza, Kabarebe bimuyobeye ahamagara Kagame ngo amurwaneho, Kagame ahamagaye Capt Kakira undi yanga gufata phone, Kagame abonye ko binaniranye yohereza abajepe baraza bamuterura ku muryango ku ngufu bamaze kumujyana Kabarebe abona gusohoka n’ibimwaro byinshi, Nyamugore yageze murugo umugabo aramudiha abyimba umubiri wose amara ukwezi kose ataza ku kazi, Umunsi wakurikiye Kagame yatumije inama mu biro bye igizwe nabo ikibazo cyarebaga nuko arabunga anihanangiriza Kabarebe kutongera gukururana n’umugore w’abandi.

Nkivuga ku ngeso y’ubusambanyi Kagame ubwe byavuzwe kenshi ko ajya aryamana na Madame Rosette Chantal Rugamba, Min Louise Mushikiwabo ndetse n’aba Secretaire be bakora mu Rugwiro, Prof Nshuti Manaseh ubu usa nuwasimbuye Min Musoni ku kigega cya Kagame azwiho kuryamana n’abana bato bakiri mu mashuri yisumbuye ariko kuva akiwubanye na Shebuja ibyo birahagije kugirango yitwe umugabo ushyira mu gaciro ukunda u Rwanda n’abanyarwanda.

Iyi nkuru ya Musoni ubwayo iyo uyisomye ntutinda guhita ubona ko yashyizwe mw’itangazamakuru na Kagame yenda se ahari kuko yasezeranyije Capt Safari kuzamusubiza inzu ye yatejwe cyamunara n’amafaranga, kuko iyo usomye iriya nkuru uhita kubona ko yandikishishwe n’umuntu wari uri gutanga ibimenyetso ashimangira ko Musoni ari ruharwa (Nge simpakana ko Musoni biriya atabikoze) ahubwo biteye kwibaza icyo Capt Safari yari agamije ajya kwishyira ku ka rubanda, ubundi Abanyarwanda muri rusange turi abantu bakunda gupfira ifiyeri, kwihagararaho no kutagaragaza inyuma ibibazo byacu cyangwa ibitubabaje kuri iyi case/cas ya Capt Safari na Ex Madamu we iyo ushyize mu gaciro ukanasesengura ntushobora kubona impamvu nimwe yumvikana yamutera kujya kwiha agasozi mw’itangazamakuru uretse gusa kuba yarabihatiwe n’abanyabubasha hagamijwe gutura hasi Min Musoni nawe bakamwemerera amafaranga cyangwa umwanya mwiza muri Leta, ibyago uyu Mugabo yagize siwe wa mbere si nawe wanyuma uzaba atuburiwe n’abagore cyangwa abakobwa mw’izina ry’urukundo ariko uzarebe neza abo bibaho bose ntawujya mw’itangazamakuru ngo age kuvuga ibibazo by’urugo rwe, nabo byaremereye bakumva bashaka kubivuga cyanga kugisha inama ngo bumve umutima uruhutse ntibatangaza amazina n’amafoto byabo ariko capt Safari we byombi biriho kongeraho ndetse na video kugirango hatagira n’ushidikanya ko ari ibihimbano.

Ikibabaje kandi cyo muri FPR nuko aka karengane kari kazwi na mbere ariko ntibagize icyo babikoraho bakarinda niyo bafunga uyu mugabo bamuhora ubusa hejuru yo kumutereza cyamunara inzu kuko umucamanza yajyaga kwinjira muri dossier yasanga irimo Kibamba wigerera ibukuru agahita afata feri ahubwo agahindukirana inzirakarengane akaba ariyo ajya gufunga, case/cas nkizi mu Rwanda ni nyinshi.

Akenshi iyo turi kuvuga amakosa y’abayobozi bakiri kw’ibere Intore na Leta muri rusange bakunze kutwita abanzi b’igihugu, ibigarasha, interahamwe, abanttu bafitiye u Rwanda ishyari, abatazi aho igihugu kigeze nandi mazina menshi ariko nyamara biratinda ibyo tuvuga bikaba aho gufata akanya ngo bagereranye ibyo Leta ibabeshya nibyo tuvuga ngo bishakire ukuri ahubwo ukumva bo bari gushima uwo Kagame ashimye bakagaya uwo yagaye ukibaza igihe ubwonko bwabo buzakorera butagombye kugendera ku mitekerereze ya Kagame bikagushobera? nkubu ibyo kwirukanwa kwa Min Musoni Bwana RPF Gakwerere yari yabyanditse ku rukuta rwe rwa FAcebook iminsi 3 (niba ntibeshye) mbere yuko Nyiramubande ya Leta igihe.com ibyandika, vuba aha twiteze ko na Rushyashya ishishimura ibirego n’amanyanga atagira ingano ya Min Musoni, yenda hazabaho no kumuhimbira cyane ko ibyo bazatubwira ataribyo azaba azize ariko ubusanzwe uyu mugabo kimwe na benshi mu bategetsi b’u Rwanda bafite criminal record n’amanyanga bakorera imbere mu gihugu atagira ingano kdi ntibabibazwe ahubwo bakazamurwa mu ntera. Bwana Charles Kabonero niwe wigeze kwandika mu museso ngo Kagame akunda cyane gukoresha abantu bafite imiziro ngo kuko bumvira nk’ama Robots kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bategetswe byose badashyizemo ubwenge kuko baba baziko nibazamura intugu barahita babyutsa dossier ubundi bakaba baragatoye. Nge ku magambo ya Bwana Charles Kabonero nakongeraho ko icyo Kagame akundira abanyabyaha n’abanyamahanga aruko nawe ariko ameze bityo akaba ahitamo gukoresha abo basangiye ingeso mbi, ubwicanyi n’amanyanga

Bivugwa kenshi n’abantu benshi ko Perezida Kagame atari umukoresha mwiza kuko agukoresha amakosa menshi wamara guhindanya intoki n’izina byawe ubundi agaterura kimwe mu byaha yagukoresheje akaguteza inkiko ze ubundi ukajya kota umuriro muri Gereza, hari indi categorie ariko y’abantu adashobora kugeza mu nkiko kubera uburemere bw’ibyaha aba yarabakoresheje ( Hari nabarenza kubyo yabatumye bakagambanira bagenzi babo bakanica inzirakarengane nyinshi ngo bakunde bagirirwe ikizere banazamurwe mu ntera kuko bamaze kunyuza ijisho muri Kagame bakamenya icyo yikundira) Bene aba bantu iyo hageze ko abacutsa akoranya akanama k’abantu bake baba bari kw’ibere icyo gihe akababaza ikibazo cyenda gusa nicyo Umwami A·has·u·eʹrus yabajije Gen Haman ngo uwo Umwami yishimiye akaba ashaka kumuha icyubahiro wumva twamukorera iki? Kagame we kuko atazi kugorororera abamugiriye neza we yibariza ibyo azobereyemo ngo: Umumtu watangiye gufatanya n’abanzi bacu kuturwanya twamukorera iki? Abandi nabo kubera kurushanwa guhakwa bagakora mu nganzo bagacisha igihanga mugenzi wabo, hazashira igihe runaka indi nama igaterana yiga kucyo bakorera umwe mubari bashyushye gucisha abandi igihanga ubushize, ubundi abapfa n’abakira bagahora basimburana gutyoooo…. Kagame ka Rutagambwa yigaramiye.

Gen Haman byarangiye cya giti yasize ashinze iwe cyo kubambaho Moludekayi ariwe bagishyizeho ndetse n’abayahudi yari yahigiye kwica ntibapfuye, iri akaba ari isomo rikomeye ku bantu barara badasinziye bari kujya inama yo kwica abo batabona ibintu kimwe, Hitler yahigiye kwica abayahudi ndetse aranabigerageza ariko ntiyabamaze ahubwo yarapfuye barasigara, Kagame yinjiye mu Rwanda afite umugambi wo kugira abahutu nyamuke ariko byaranze nubu baracyari majorite, interahamwe zahigiye kwica abatutsi 94 ndetse ziranabigerageza ariko ntizabamaze, Kagame we yizera ko yamaze abatamwemera bose mu Rwanda aharise kuko ntawatinyuka kuvuga ibyo adashaka, abagishakira promotion mu kwica no gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga mubikore mwiyemeje kwirengera ingaruka yaba izo Kagame uboshya azabashyiramo cyangwa ibyo inkiko zizababaza atagihari.

Exit mobile version